bwiza.com
Ahabanza » Irene Uwoya akomeje kujarajara mu nkundo n’abasore bakiri bato -Amafoto
Imyidagaduro

Irene Uwoya akomeje kujarajara mu nkundo n’abasore bakiri bato -Amafoto

Irene Uwoya [Oprah] wahoze ari umugore wa Ndikumana Katauti ndetse na Dogo Janja baherutse gutandukana mu mutuzo ahararanye n’undi musore w’imyaka 22.

Mu gihe hashize mike urukundo rwa Irene Uwoya n’umuraperi Dogo Janja ruyoyotse bitewe ahanini no gukekana amababa, Ubu uyu mugore  aravugwa mu rukundo rushya n’umuhanzi ukiri muto witwa Kayumba Juma w’imyaka 22, wamamaye cyane mu 2015 ubwo yegukanaga irushanwa rya BSS[Bongo Star Search] agahembwa miliyoni 50 z’amashilingi.

Iby’urukundo rwaba bombi byatangiriye kuri Instagram ubwo Kayumba yandikaga amagombo aryohereye yifuriza isabukuru nziza Uwoya icyo gihe yanditse agira ati “Nkwifurije umunsi mwiza  w’amavuko wowe nimero yanjye yambere urabizi uburyo ngukunda…”

Amagambo Kayumba yakoresheje agaragaza ko umubano wabo umeze neza

Mu kiganiro uyu musore yagiranye n’itangazamakuru abajijwe kumubano we na Uwoya  yagize ati “Numva nyuzwe cyane kwandikira Irene akansubiza […] No kuba mubona aririmba indirimbo zanjye, ni uko akunda umuziki mwiza, Ariko iby’urukundo bijemo ntabwo twabikumira.”

Uwoya na Dogo Janja bari bamaze hafi umwaka babana nk’umugore n’umugabo kuko ubukwe bwabo bwaye  tariki ya 28 Ukwakira 2017, Nyuma gato bigenda bizamba kugeza ubwo rusenyutse mu ibanga rikomeye buri wese agaca ukwe.

Kayumba uri mu rukundo na Uwoya asanzwe ari umuhanzi ukomeye yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Mazoea,Mara Moja, Katoto nizindi nyinshi

Uwoya na Dogo Janja bahoze bakundana nawe bikekwa ko ari umwana kuri we
Kayumba ahararanye na Uwoya

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe