bwiza.com
Ahabanza » Adeline Rwigara yahishuye aho bakuye imbaraga zidasanzwe zabafashije kuva muri gereza
Amakuru Politiki

Adeline Rwigara yahishuye aho bakuye imbaraga zidasanzwe zabafashije kuva muri gereza

Nyuma yaho Adelina Rwigara hamwe n’umukobwa we, Diane Rwigara bagizwe abere n’Urukiko Rukuru ndetse n’Ubushinjacyaha bugahagarika kubakurikirana mu bujurire, bavuga ko imbaraga zabatabaye nta handi bazikuye uretse muri Bibiliya yera.

Aganira n’ikinyamakuru gikorera mu Bufaransa, n’ikiganiro bagiranye kigashyirwa kuri Youtube, Adeline Rwigara ashimangira ko barenganaga ku byaha byose baregwaga ari nayo mpamvu ngo Imana yababaye hafi cyane kugeza batashye.

Yabanje kubazwa icyizere bari bafite cyo kuzatsinda urubanza, asubiza agira ati “Ikizere cyari 200% nta n’ubwo cyari 100% kuko nari nizeye Imana yo mu Ijuru, Imana itari iy’amagambo gusa, Imana ifatika, yumva, isubiza, Imana ikora kandi ikabigaragaza, niyo irenganura rero abarengana, udafite undi mutabazi usibye Imana”.

Yakomeje avuga ko iyo umuntu nta kibi yishinja, aba azi neza ko Imana igomba kumutabara, ati “Icyizere cyo rwose cyari gihari kuko nta mpungenge na nkera twigeze tugira, nta cyaha twari twarakoze nkuko byagaragajwe n’ubutabera”.

Akomeza avuga ko imbaraga zidasanzwe zabakuye muri gereza nta handi bazikuye uretse muri gereza, ati “ Imbaraga zo guhagarara ku maguru yombi tugashirika ubwoba, tugahamya ibyacu, nta handi tuzikura ni muri Bibiliya yera, Bibiliya Yera ni Ijambo ryahumetswe n’Imana kandi ni igitabo cyera kandi ibyo ivuze irabisohoza”.

Avuga ko muri kamere muntu yakagombye kugira ubwoba bw’icyaha gusa yakoze ariko mu gihe ari mu kuri ngo ntatinye abantu. Ati “Hari Imana irengera abarenganye”.

Ku wa 6 Ukuboza 2018, nibwo urukiko Rukuru rwarekuye Diane Rwigara na nyina nyuma yo kubagira abere ku byaha baregwaga. Ubushinjacyaha bwari bwatanze ubujurire ku wa 27 Ukuboza 2018, bujuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwo kurekura Diane na Adeline nyuma buza kubihagarika bubisabwe na Minisitiri w’Ubutabera.

Diane Rwigara akomeje politiki mu gihe nyina akajije amasengesho

Mu kiganiro Diane Rwigara yagiranye na VOA, nawe yatangaje ko yishimiye iki cyemezo agashimangira ko na mbere hose bari abere. Avuga ko akomeje urugendo rwe muri Politiki, na nyina akaba akomeje amasengesho.

Adeline Mukangemanyi na Diane Rwigara, mu myambaro y’imfungwa

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!