bwiza.com
Ahabanza » Dj Ira yahishuye ko hari abagabo bamubeshyaga akazi bashaka kumusambanya
Imyidagaduro

Dj Ira yahishuye ko hari abagabo bamubeshyaga akazi bashaka kumusambanya

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira, ni umwe mu ba DJs bake b’abakobwa bakora umwuga wo gususurutsa abantu avangavanga imiziki mu birori bitandukanye, yatangaje ko benshi mu bamwaka numero yatelefoni ari ababa bashaka kumusambanya aho kumuha akazi.

Mu kiganiro yagiranye na KT Radio dukesha iyi nkuru DJ Ira yavuze ko buri uko ari ku rubyiniro hari abamwibeshyaho bagashaka kumubwira amagambo y’ubusambanyi abandi bagakeka ko ashobora kwigurisha.
Uyu mukobwa umaze kumenyekana mu Rwanda bitewe no kuvanga vanga imiziki yanavuze kandi ko akenshi mu bitaramo yitabira ahura n’bagabo baba bamusaba ko yazabasura bakamurangira ibiraka nyamara ari ibinyoma gusa ahubwo baba bagamije ubusambanyi gusa.

Nyuma yo guhura n’iki kibazo Ira yahisemo kujya yifashisha Dj Bisoso wanamwinjije muri aka kazi mu kuba umuhuza hagati ye n’abashaka kumuha ibiraka bitandukanye.

Yagize ati “Ubundi ntarabimenyera narazibahaga ngo bazandangira akazi, ahubwo nkumva batangiye kumbwira ubusambanyi, ariko ubu wapi sinazibaha. Iyo hagize umpamagara, mwohereza kwa Bisoso bakaba ari we bapanga iby’akazi.”

DJ Ira, avuka mu Burundi, akaba yarageze mu Rwanda mu 2015, yinjijwe mu kazi na DJ Bisoso basanzwe bafitanye isano ry’ahafi cyane ko ari Nyirarume(Musaza wa nyina) kugeza magingo aya, ni umu Dj ukunzwe n’abatari bake mu birori bikomeye acuranga mo hano mu mujyi wa kigali.

Dj Ira na Bisoso wamamaye hano mu Rwanda
ni umukobwa ukiri muto ukora akzi ke neza

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!