bwiza.com
Ahabanza » Imiyoborere twifuza ni ishyira mu bikorwa amahame ashyira umuturage ku isonga- Dr. Kaitesi
Amakuru Politiki

Imiyoborere twifuza ni ishyira mu bikorwa amahame ashyira umuturage ku isonga- Dr. Kaitesi

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr. Usta Kaitesi avuga ko gahunda y’imiyoborere Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere ari ishyira umuturage ku isonga.

Ibi Dr.Kaitesi yabitangarije mu Mudugudu wa Muhe, akagari ka Kampanga, Umurenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mutarama 2019, ahaberaga igikorwa cyo gutangiza gahunda ‘Imiyoborere twifuza, umuturage ku isonga’ ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru.

Abayobozi bamurikirwa uburyo bwo kubika umusaruro w’ibirayi

Mu gutangira iyi gahunda, abayobozi bayitabiriye babanje kumurikirwa ibikorwa bitandukanye, birimo uburyo bwo kubika umusaruro w’imboga, ubutubuzi bw’imbuto y’ibirayi no gutunganya no kubika umusaruro w’ibihingwa bitandukanye.

Umuyobozi mukuru wa RGB w’agateganyo asobanurira abaturage, yagize ati “Gahunda y’Imiyoborere twifuza ni ishyira mu bikorwa amahame ashyira umuturage ku isonga, akamufasha guhindura ubuzima. Ibi bireba inzego za Leta iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta”.

Yakomeje agira ati “Imiyoborere twifuza irimo gukorera mu mucyo, kunoza imitangire ya serivisi, gukumira ruswa no kurwanya akarengane, gushimangira uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa mu ifatwa ry’imyanzuro muri gahunda zibafitiye akamaro no kwishakamo ibisubizo”.

Yakomeje asaba abaturage b’Intara y’Amajyaruguru gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’umuganda, umugoroba w’ababyeyi n’ibindi bikorwa bahuriramo hagamijwe kwishakira ibisubizo by’ibibazo bafite.

Min.Mukeshimana Gerardine

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Mukeshimana Gerardine na we witabiriye uyu muhango, aragaruka ku kamaro ko guha abaturage amakuru, aho agira ati “Kugira ngo tugere ku Rwanda twifuza birasaba ko umuturage abona amakuru ahagije, amufasha gukora igenamigambi rye mu muryango, amufasha gukora ubuhinzi cyangwa ibindi bikorwa mu buryo butanga umusaruro uhindura ubuzima bwe ndetse no kugira uruhare mu bimukorerwa”.

Arakomeza avuga ati “Umuturage tumushyire ku isonga tumuha amakuru amufasha kugira uruhare mu bimukorerwa, mu igenamigambi no mu mihigo”.

Insanganyamatsiko y’iyi gahunda ni  “Umuturage ku Isonga“. Ni gahunda izagera mu Mirenge 32 mu Turere 17. Hatangwa ubutumwa ku guteza imbere imiyoborere, imikorere n’imitangire ya serivisi ihindura ubuzima bw’abaturage.

Guverinoma y’u Rwanda ngo ishyize umuturage ku isonga

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!