bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Abakozi ba Leta bambuye za SACCO bashobora kujyanwa mu nkiko
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Abakozi ba Leta bambuye za SACCO bashobora kujyanwa mu nkiko

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke buravuga ko abakozi ba Leta batinze kwishyura inguzanyo z’imirenge SACCO bafashe, bagomba kuba barangije kwishyura bitarenze ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, abazaba batarishyura bakazashyikirizwa ubutabera ariko no mu rwego rw’akazi bakazagira ibihano bikakaye bafatirwa.

Ibi umuyobozi w’aka karere, Kamari Aimé Fabien yabitangarije  Bwiza.com mu kiganiro yagiranye na yo nyuma y’inama y’umutekano  yaguye iherutse kuba muri aka karere ikaba na yo yarafashe umwanzuro kuri iki kibazo w’uko  bagomba gutumizwa  bakagirwa inama bakanasabwa kwishyura bitarenze iriya tariki, uzaba atarishyura akazihanganira n’amategeko.

Mu bagomba kwishyura aya mafaranga nk’uko bikomeza bivugwa n’uyu muyobozi ngo harimo abarezi bamwe bari mu matsinda, abaganga bane, umupolisi umwe, DASSO umwe n’ushinzwe iterambere mu kagari umwe,  muri aba bose ngo abagera kuri 17 bakaba ari abakozi ku giti cyabo, hakabamo n’itsinda rimwe ry’abarezi 4 bo mu murenge wa Gihombo, bose hamwe bakaba bishyuzwa amafaranga y’amanyarwanda 11.983.849 yafashwe kuva muri 2012 kugera muri 2018.

Muri aya ngo aba baganga 4 bose hamwe  bishyuzwa  amafaranga 3.411.527,ririya tsinda ry’abarezi 4 bo mu murenge wa Gihombo ryishyuzwa agera kuri 2.000.000 ryafashe muri 2015.

Meya Kamari  yagize ati “Ni byo koko bariya bakozi batinze kwishyura inguzanyo  basabye, tukaba twarasanze atari ubushobozi  babuze ahubwo baritwazaga inshingano bafite bakanga kwishyurira igihe bakaba baragize ubukerererwe bwasabye ko inzego z’ubuyobozi zihaguruka, tukaba tubasaba kwihutira kwishyura  nk’uko amabwiriza ya Nyakubahwa Minisitiri w’ubutegesti bw’igihugu abivuga,akaba yaravugaga ko bagombye kwishyura kugera ku wa 31 Ukuboza umwaka ushize, n’uwakwihanganirwa yarenza ku wa 15 Mutarama uyu mwaka agafatirwa ibihano.’’

Ku byerekeranye no kumenya niba nta mpungenge bafite ko ayo mafaranga  yishyujwe mu buryo bumeze nk’ikubagahu adashobora kuboneka,cyane cyane ko abayarimo ari abasanzwe bahembwa make cyane, Meya Kamari yavuze ko izo mpungenge  batazifite kuko abayafashe bayakoresheje,ahubwo ikibazo ari uko bibwiraga ko bazayishyura uko babonye bigatuma bayatindana kandi ari amafaranga y’abaturage bagomba kugarura,akumva nta mananiza azaba mo cyane cyane ko bakiri mu kazi kandi bahembwa.

Avuga ko nk’abakozi ba Leta bagomba gutanga urugero rwo kwishyura vuba ari yo mpamvu iki cyemezo cyafashwe kuko ariya mafaranga ari ay’abaturage bagomba gutera imbere ngo akaba atandukanye n’ay’amabanki asanzwe y’ubucuruzi afite uburyo yishyuza inguzanyo zayo,aba bo bakaba bagomba gushyirwa ho igitutu n’ubuyobozi ngo bishyure banatange urugero.

Avuga ko SACCO zari zarabishyuje igihe kirekire bakanga bitwaje imyanya bari mo bikaba byarabaye ngombwa ko bahwiturwa, ngo ubwo bushake buke ntihazagire n’undi mukozi bugaragara ho ku nguzanyo z’amafaranga y’abaturage muri za SACCO.

Umwe mu barimo aya mafaranga yabwiye Bwiza.com ko bigoye  kuyabona bakurikije umushahara bahembwa n’ibihe barimo bya nyuma y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani no kujyana abana mu mashuri, ko bari bakwiye kwitondeshwa bakayashaka,cyane cyane ko n’umushahara wabo utabemerera  kuyatangira  icyarimwe ngo banasigaze atunga imiryango yabo.

Ati “Ntiwabivuga kuko  byavuye mu nzego zo hejuru ariko ntibitworoheye na gato kuko hari nk’uwayafashe bombi mu rugo bakora akaba akora wenyine n’ibindi bibazo aba akemura, nkabona bigoye icyakora tuzagerageza uwo bizananira ubwo azategereza  ibizamuba ho nta kundi twabigenza”.

Bamwe mu bayobozi b’iyi mirenge SACCO ariko basanga nta mpamvu aba batakwishyuzwa kuko bababwiye kare bakavunira ibiti mu matwi,kuba inzego zibihagurukiye bikaba byabera isomo n’undi mukozi wa Leta washaka  kuba Bihemu mu kigo cy’imari.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!