bwiza.com
Ahabanza » Ringtone wifuzaga urukundo kuri Zari yaciye amarenga ko yabonye undi akunda
Amakuru Imyidagaduro

Ringtone wifuzaga urukundo kuri Zari yaciye amarenga ko yabonye undi akunda

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ringtone Opoko, wo muri Kenya, wavuzwe cyane umwaka ushize, ubwo yasabaga umuherwe Zari ko babana, kuri ubu yaciye amarenga yabonye undi mukobwa wo kumuba hafi.

Ringtone avuga ko nyuma yo kubengwa na Zari, ubu afite gahunda yo gushaka umugore bazabana mu nzu ye ifite ibyumba 10 iherereye i Runda mu Mujyi wa Nairobi.

Atanga ubuhamya mu rusengero rwitwa ATG church, yagize ati “Ntuye i Runda mu nzu yanjye y’ibyumba 10, nyibamo ndi umwe, iki nicyo kibazo mfite”.

Aca amarenge y’uko ateganya gushaka umugore, ati “Ndumva mfite agashiha, kuko narabutswe umukobwa ngomba kurongora muri uru rusengero, niyo mpamvu ndi hano, icyo nsaba pasiteri ni ukunsengera nkabasha kuba namugira uwanjye”.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, nibwo Zari Hassan yatangaje ko yatandukanye ku mugaragaro na Diamond Platnumz bari bamaze kubyarana abana babiri. Ringtone yahereye icyo gihe agaragaza ko yifuza guhoza amarira Zari, agashimangira ko ari Imana yamumweretse.

Ringtone yashoye imitungo ye, yemera kugurira Zari imodoka ihenze ariko akegukana umutima we, ariko ntabwo byamuhiriye kuko Zari yamuteye utwatsi.

Imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover, Ringtone yifuzaga guha Zari nk’impano

 

Izindi wakunda

Bwiza.com