bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda ruribaza niba  itabwa muri yombi ry’abaturage barwo  muri Uganda rizarangira
Amakuru mashya

U Rwanda ruribaza niba  itabwa muri yombi ry’abaturage barwo  muri Uganda rizarangira

Ishimwwe Rutare watawe muri yombi na CMI

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe akomeje kwibaza  niba itabwa muri yombi n’iyicaruboza ry’abaturage b’igihugu cye muri Uganda rizarangira.

Uku kwibaza kwa Nduhungirehe kuje nyuma y’aho Umunyarwanda w’imyaka 33, Moses Ishimwe Rutare, wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, yashimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda (CMI).

Inshuti n’abo mu muryango we ni bo bavuze iby’ishimutwa rye. Uyu Ishimwe ufite ikigo gikora ibijyanye no gutegura ibirori, yabuze ku wa 22 Ukuboza 2018 ahagana saa sita z’amanywa.

Ishimwe Rutare watawe muri yombi na CMI

Abatangabuhamya bavuga ko yatwawe akuwe mu bikorwa by’amasengesho yari yateguwe na Prophet Elvis Mbonye wo mu itorero rya Zoe Ministries yaberaga ahitwa Bugolobi ku muhanda wa Plot 4 Luthuli.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Amb. Nduhungirehe avuga ko iri tabwa muri yombi n’ishimutwa rya hato na hato ari ukubanagamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu kandi bikaba bifite n’izindi ngaruka.

Ati “ Ese ni ryari ifatwa n’iyicarubozo bikorerwa Abanyarwanda muri Ugaanda bizahagarara? Ibi ntibibangamiye uburenganzira bw’ikiremwa muntu gusa ahubwo ni ikibazo ku mibanire n’ubwisanzure ku rujya n’uruza rwemejwe n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”

Abanyarwanda batandukanye bagiye batabwa muri yombi bari ku butaka bwa Uganda. Benshi muri bo bagiye batabwa muri yombi bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko iyi mikorere idahwitse ariko Uganda ivuga ko nta Munyarwanda wigeze atabwa muri yombi nta cyaha akekwaho.

Benshi muri aba Banyarwanda bagiye batangaza ko baba bagiye muri Uganda mu bikorwa by’ubucuruzi no gushakayo akazi gaciriritse mu turere twa Mbarara, Kabale, Kagadi,Mubende, Kiboga,Kibale, Hoima, Kyankwanzi n’ahandi.

Kugeza ubu, Umuvugizi wa Polisi, CP Jean Bosco Kabera, yavuze ko bari gukurikirana iki kibazo binyuze mu nzira za dipolomasi.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com