bwiza.com
Ahabanza » Uganda: Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’iterabwoba
Amakuru Politiki

Uganda: Inzego z’umutekano zaburijemo igitero cy’iterabwoba

Inzego z’umutekano muri Uganda zataye muri yombi abantu babiri bakekwaho kuba abaterabwoba ba ADF bakorera muri Kampala gifata n’ibisasu bari bafite.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Igipolisi cya Kampala riravuga ko abo bagabo bafungiye muri kasho y’Urwego Rushinzwe umutekano w’Imbere mu gihugu, ISO.

Abatawe muri yombi ni abitwa Andrew Sebitosi n’undi witwa Mwima nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Igipolisi kiragira kiti: “Itabwa muri yombi ryabo ryakurikiye iyicwa ry’abacuruzi babiri b’Abagande muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bikekwa ko bishwe n’umuyobozi muri ADF”.

Igipolisi kikavuga ko uwo muyobozi muri ADF witwa Meddie Nkalubo ngo akaba yaraciye imitwe abo bacuruzi yohereza amafoto y’imirambo yabo ku nzego z’umutekano za Uganda.

Izi nzego z’umutekano zirasobanura ko umukwabu wo guhiga abakozi ba ADF mu gihugu watumye hatabwa muri yombi Sebitosi na Mwima.

Umuvugizi w’igipolisi muri Kampala, Luke Owoyesigire aravuga ko ababishinzwe kuri ubu bari guhata ibibazo aba bagabo ngo hamenyekane udutsiko bakorana n’ibikorwa bafite mu gihugu.

Igipolisi kandi kivuga ko mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka inzego z’umutekano zavumbuye ibisasu 6 byari bifitwe n’aba ADF.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, igipolisi kivuga ko Sebitosi na Mwima bavuze ko bari barimo kuva mu bikorwa by’iterabwoba ndetse bari batwaye izo mbombe nk’ikimenyetso.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!