bwiza.com
Ahabanza » Uganda:Umugaba mukuru wa UPDF arasaba abashinzwe umutekano ku mipaka kuba maso
Amakuru Politiki

Uganda:Umugaba mukuru wa UPDF arasaba abashinzwe umutekano ku mipaka kuba maso

Umugaba mukuru w’ingabo za UPDF, Gen. David Muhoozi, yavuze ko Uganda yugarijwe n’ibibazo by’ihungabana ry’umutekano biterwa n’abanyamahanga binjira mu gihugu asaba inzego z’umutekano ku mipaka kuba maso no kugenzura urujya n’uruza rwose rw’abo banyamahanga.

Gen David Muhoozi yavuze ko abanyamahanga barimo kwinjirana muri Uganda intwaro zitandukanye zikoreshwa mu byaha bikorerwa mu mijyi mikuru y’igihugu, asaba abashinzwe umutekano mu turere duturanye n’ibindi bihugu by’ibituranyi kuba maso ku mipaka no kugenzura urujya n’uruza rwose rw’abo banyamahanga.

Yavuze ko urwo rujya n’uruza rw’abanyamahanga mu muhora wa ruguru wa Uganda ndetse n’impunzi zikomoka muri Sudani y’Epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bihangayikishije Uganda kuko bazana n’intwaro zoroheje.

Mu ijambo yavugiye mu kigo cya gisirikare cya division ya 4 y’ingabo muri Gulu kuri uyu wa Gatatu ushize, Gen Muhoozi yavuze ko ubwiyongere bw’ibyaha bikorerwa mu mijyi bimaze kurwaza umutwe Igipolisi n’inzego z’ubutasi ari yo mpamvu igisirikare gihora gisaba kongerera ubushobozi igipolisi.

Gen Muhoozi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Dispatch.ug ikomeza ivuga, ngo iyangizwa ry’ibidukikije riri kuba mu majyaruguru ya Uganda rirasaba igenamigambi rizakemura ikibazo cy’ibyo gucanisha gikomeje kugaragara. Yaboneyeho ariko kwizeza ko UPDF yiteguye bihagije guca intege ibyo bibazo biterwa n’abanyamahanga.

Ibi Gen Muhoozi yabivugiraga mu muhango wo guhererekanya ububasha hagati ya Brig. Emmanuel Kanyesigye, wahoze akuriye iyi division ya 4 muri Gulu kuri ubu woherejwe muri ambasade mu Burundi nk’ushinzwe ibijyanye n’igisirikare (military attaché), na Col Bonny Bamweseki wahoze amwungirije muri iyi division ya 4 ya UPDF.

Ibi biravugwa mu gihe Uganda ikomeje gushyirwa mu mboni z’ibihugu by’amahanga birimo u Bwongereza, aho inteko nshinga amategeko yabwo yamagana ihohoterwa rikorerwa abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ibyabereye Arua muri Kamena 2018 mu matora y’abadepite, aho Depite Robert Kyagulanyi yahahuriye n’akaga agakubitwa bikarangira agiye kwivuriza hanze y’igihugu.

Bikavugwa ko kuri uyu wa kabiri ushize muri iyi nteko ishinga amategeko y’u Bwongereza habereye ikiganiro mpaka ku hazaza ha demokarasi muri Uganda, aho inteko yamaganye igitekerezo cya bamwe cyo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi muri guverinoma ya Uganda bibabuza gukora ingendo kubera icyo bita iyangirika rya demokarasi rikomeje.

Izindi wakunda

Bwiza.com