bwiza.com
Ahabanza » Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni nk’abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo- Umuherwe, Dr Barnabus Taremwa
Amakuru Amakuru mashya Politiki

Umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ni nk’abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo- Umuherwe, Dr Barnabus Taremwa

Igice kimwe cy'ibaruwa ya Taremwa gisaba Perezida Kagame na mugenzi we Museveni kunoza umubano w'ibihugu bayoboye

Umuherwe akaba n’umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, Dr Barnabus Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri Museveni abasaba  ko bavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi we avuga ko bimeze nk’uko abagabo babiri b’uruhara barwanira igisokozo kandi bigaragara ko nta n’umwe ugikeneye.

Uyu muherwe  avuga ko ibi bibazo byagira ingaruka mbi ku karere biramutse bitavugutiwe umuti.

Mu ibaruwa ndende Bwiza.com yateyeho akajisho iri kuri Chimpreports avuga ko yatunguwe no kubona umwe muri aba bakuru b’ibihugu yifata agashinja ikindi gihugu ko kitifuriza igihugu cye amahoro kuko ngo ibi nta gipimo kizwi bigira umuntu yakoresha ngo abimenye.

Avuga ko aba bakuru b’ibihugu bakwerura bakavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi kuko ngo nta muntu n’umwe ugira icyo avuga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “ Buri wese ubwiye, agusubiza bucece ko ari Museveni cyangwa Kagame bazi ibijya mbere.”

Taremwa yemeza ko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi wagize ingaruka kuri rubanda aho batinya kwambuka imipaka ku mpande zombi bakora ubucuruzi cyangwa gusurana bisanzwe.

Muri iyi baruwa  ya  Barnabus Taremwa kuri Perezida Kagame na Museveni, avuga ko yarwanye mu rugamba rwo kubohoza Uganda mu 1981 ndetse n’urw’u Rwanda rwatangiye mu 1990.

Ati “ Mu 1981, nambutse Kampala ndi kumwe n’inshuti yanjye, Benjamin Muhanguzi wari uzwi nka Dampa ( Imana Imuhe Iruhuko Ridashira).Dampa yakundaga kuvuga ko Tanzaniya yananiwe kutubohoza ariko ko twabyikorera. Ubu butumwa buracyangaruka mu mutwe wanjye buri gihe iyo mbonye icyabangamira imbuto z’ukwibohora.”Taremwa avuga ko abaturage badakwiye kujandikwa mu bibazo badafiteho amakuru namba kuko “ Ntibyumvikana.”

Avuga ko niba Perezida Kagame na mugenzi we Museveni bafitanye ibibazo ubwabo bwite badakwiye kubigira ibibazo by’ibihugu byombi.

Taremwa asaba aba bakuru b’ibihugu byombi kwibuka ko ari abakozi ba rubanda bityo ko niba ubwabo batumvikana bidakwiye umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Dr Barnabus Taremwa ubwo yahabwaga umudari na Perezida Museveni

Barnabus avuga ko Uganda yamuhaye umudari w’ishimwe kubera uruhare yagize mu ntambara ya NRA gusa ngo ategereje ko n’u Rwanda umunsi umwe rwazamutumaho mu gikorwa gisa n’iki.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!