bwiza.com
Ahabanza » Zimbabwe: Ivarisi yuzuyemo amadolari yibwe mu rugo rwa Robert Mugabe
Amakuru Politiki

Zimbabwe: Ivarisi yuzuyemo amadolari yibwe mu rugo rwa Robert Mugabe

Abantu batatu bagejejwe imbere y’urukiko muri Zimbabwe bakurikiranweho kwiba ivarisi yari irimo amadolari 150,000 mu rugo rw’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Robert Mugabe.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Herald, ngo ubujura bwabereye muri imwe mu nzu za Robert Mugabe iherereye ahitwa Zvimba, mu nkengero z’umurwa mukuru, Harare.

Umwe mu bashinjwa bivugwa ko yarerewe muri urwo rugo rwa Mugabe, ngo yari afite imfunguzo z’inzu yakoresheje agera kuri iyo varisi afatanyije na bagenzi be babiri nabo bari abakozi muri uru rugo.

Aba baje gutabwa muri yombi bamaze gukoresha aya mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 130, uyashyize mu Manyarwanda, mu kugura amamodoka, amazu n’amatungo.

Muri iki cyumweru bagejejwe imbere y’urukiko havugwa ko uwitwa Johanne Mapurisa yaguze Toyota Camry n’inzu ku madolari 20,000 nk’uko umushinjacyaha Zinyemba Teveraishe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu ushize. Uwitwa Saymore Nhetekwa we ngo yaguzemo Honda ndetse n’amatungo y’ingurube.

Aba uko ari batatu babaye barekuwe by’agateganyo mu gihe urubanza rukomeje, aho biteganyijwe ko bazagaruka imbere y’urukiko kuwa 24 Mutarama. Hagati aho undi muntu wa kane ukekwa muri ubu bujura aracyashakishwa n’igipolisi.

Kuva yava ku butegetsi yari amazeho imyaka 37 mu Ugushyingo 2017, Robert Mugabe akunze kuba muri Singapour yivuza ndetse uwamusimbuye ku butegetsi, Emerson Mnangagwa, aherutse gutangaza ko atakibasha kugenda kubera iza bukuru.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!