bwiza.com
Ahabanza » Impamvu Perezida Magufuli yumviriza telefoni z’abaminisitiri be
Amakuru

Impamvu Perezida Magufuli yumviriza telefoni z’abaminisitiri be

Perezida wa Tanzaniya, Joseph Pombe Magufuli kuwa Kane w’iki cyumweru yahishuye ko yumviriza ibiganiro abaminisitiri b’iki gihugu bagirana kuri telefoni.

Ibi Magufuli yabihishuye mu muhango wo kurahiza bamwe mu bagize kabine, abanyamabanga ba Leta n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru wabereye mu Mujyi wa Dar Es-Salaam.

Perezida Magufuli yatangaje ko aba ba minisitiri basabwa kunoza uburyo bakorana anagaragaza ko rimwe na rimwe bituma hari imyanya ahindura bitewe n’uko yumva byifashe.

Magufuli kandi yagaragaje ko iyimurwa rya Dr Zainab Chaula muri Minisiteri y’Ubuzima nk’Umunyamabanga Uhoraho byatewe n’uko yumvise ibiganiro yagiranye kuri telefoni na Minisitiri w’Ubuzima, Ummy Mwalimu.

Dr Zainabu Chaula yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Tanzaniya.

Yagize ati “ Ubwo nakurikiranaga ikiganiro  kuri telefoni hagati ya Minisitiri w’Ubuzima na Dr Chakula, nabonyeko bafitanye umubao utari mwiza mu mikoranire. Kugira ngo mposhe iki kibazo, nahisemo kubashyira muri minisiteri imwe.”

Uyu mukuru w’Igihugu yihanangirije abatowe ko hari abijujutira ibyemezo bya Leta ye ko “ Ndabareba. Ibi bigomba guhagarara.”

Dr Magufuli yavuze ko  kuri  urutonde rw’abantu akurikiranira hafi harimo n’abo mu karere atatangaje amazina ashinja ko bagira uruhare mu guteza umwuka mubi mu bakozi ba Leta.

Src: The Citizen

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!