bwiza.com
Ahabanza » Kirehe: Uwangirijwe n’impuzi z’abarundi mu 2016 amaso yaheze mu kirere
Amakuru

Kirehe: Uwangirijwe n’impuzi z’abarundi mu 2016 amaso yaheze mu kirere

Muri kamena 2016, nibwo impunzi z’abarundi ziba mu nkambi ya Mahama ziraye mu myaka ya Nzeyimana Paulin zirayangabaza. Yitabaje ubuyobozi ku nzego zinyuranye, kuva ku murenge, intara na minisiteri ishinzwe impunzi, ariko amaso yaheze mu kirere, ku buryo ikibazo yakigejeje no ku badepite ubwo basuraga uyu murenge kuri uyu wa kane tariki ya 10 Mutarama 2019.

Nzeyimana asanzwe ari umuturage utunzwe no guhinga, yakika imirimo akigendera ku iare rye. Atuye mu murenge wa Mahama akagari ka Mwoga umudugudu wo Kwisha. Kuva tariki 17 kamena 2016, ngo nibwo impunzi z’abarundi zatangiye kwigabiza imyaka ye, nk’uko abisobanura mu butumwa bwanditse yahaye Bwiza.com, bikanagaragara mu nyandiko igizwe n’amapaji 36 abitse iwe.

Agira ati, “ baje mu mirima yanjye incuro zirenga icyenda, harimo n’abazagamo kabiri ku munsi, ubundi bakaza nijoro. Nahuruzaga ubuyobozi bwa leta, abashinzwe umutekano n’ubw’inkambi. Abaturage bakantabara, mu rukerera tukabafata binjira mu nkambi”.

Akomeza agira ati, “kandi nagiye mbafata incuro nyinshi nkabereka aba polisi ndetse na MIDIMAR. Abashinjwe ni abantu bageze kuri16 kandi bazaga mu bihe bitandukanye”.

Ibyangijwe byose bifite agaciro ka 428.200

  1. Akarima k’amasaka ateye ku buso bwa metero 30 kuri 50 byari bihawanye n’amafaranga 104.400
  2. Akarima k’amateke gafite ubuso bwa 30kuri50 gahwanye n’ibihumbi 135
  3. Ibitoki 8 bifite agaciro ka 21.600
  4. Ibiti 9 bifite byo sinibuka agaciro kabyo
  5. Akarima k’imyumbati gateye ku buso bwa 30kuri50 niyo batahaye agaciro

Yatakambiye inzego nyinshi, hasigaye perezidansi

Uyu muturage avuga inzego nyinshi yagejejeho ikibazo, nyamara kikaburirwa igisubizo, ngo kugeza ubwo Guverineri w’intara y’uburasirazuba amubwira ko “azakijyana kwa Perezida wa Repubulika”.

Kuri uyu wa kane tariki 10 mutarama 2019, itsinda ry’abadepite riyobowe na Dr Ngabitsinze Jean Chrisostome ryasuye uyu murenge wa Mahama, maze Nzeyimana yongera kugarura iki kibazo amaranye imyaka ikabakaba itatu.

Uyu mudepite yemereye Bwiza.com ko bumvise ikibazo, ko uyu muturage yarangaranywe akanarenganywa n’ubuyobozi. Gusa Hon. Ngabitsinze avuga ko bakivugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe kigafatirwa ingamba. Mbere y’uko abadepite bakimenya, Nzeyimana afite inyandiko z’inzego zinyuranye:

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mahama, Hakizamungu Adelte, yamwandikiye tariki ya 11 Nyakanga 2016, amusaba kwihangana, kandi ko agiye gukurikirana ikibazo cye. Ariko yongeraho ati, “gusa ndagusabaga gukomeza gukaza umutekano ku masambu y’aho wahinze…..ikibazo cy’ubujura mu masambu biri gukorwa n’impunzi kigenda kigaragara n’ahandi…”.

Tariki ya 21 Kamena 2017, umuyobozi w’inkambi ya Mahama Murebwayire Goreth yandikiye MIDIMAR iyisaba kurenganura Nzeyimana. Nyamara tariki ya 20 Ugushyingo 2017, uwari umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine, yandikiye Nzeyimana amukurira inzira ku murima, ko Minisiteri itaryozwa ibyo impunzi zidakurikiza amategeko zangije.

Ibi Ruvebana ngo abishingira ku itegeko no 13 ter/2014 ryo kuwa 21 Gicurasi 2014 ryerekeye impunzi, mu ngingo yaryo ya 22, ivuga ko “impunzi ifite inshingano yo kubahiriza amategeko u rwanda rugenderaho”.

Tariki ya 5 Nyakanga 2018, umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard yandikiye Guverineri w’intara y’uburasirazuba amwibutsa iki kibazo. Umujyanama mu mategeko ku karere ka Kirehe, Gakwaya Ignace, nawe yakoze raporo asabira Nzeyimana Paulin kurenganurwa. Nyuma y’abandi banyuranye ndetse n’abanyamakuru bakorera mu ntara y’uburasirazuba bamenye ikibazo, habaye ubufatanye ngo uyu muturage arenganurwe.

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda Transparency International nawo warakimenye. Umukozi wayo avuga ko “bari kugikurikirana, bavugana n’ubuyobozi bw’inkambi, bukababwira ko minisitiri ushinzwe impunzi yakigize icye”.

Muri iki cyumweru, Nzeyimana avuga ko yavuganye n’umukozi w’intara witwa Richard amuhawe na Guverineri Mufulukye Fred. Nzeyimana ati, “ibyo Ricadi yambwiye yuko ahamagaye Minisitiri arambwiro ngo nta gisubizo aramuha aranyibwirira ngo araza kunyihamagarira none ntarampamagara”.

Nzeyimana ati, “hari n’abakozi ba Minisiteri bavuye i Kigali gufata umwirondoro baza kumpamagara kuri telephone mbasanga munsi y’amashuri bari kumwe na Midimari bita Noheri na Gitifu w’akagari ka Munini. Bambwira yuko ingengo y’imari 2017 yarangiye bazayampa 2018, kugeza n’ubungubu narahebye”.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com