bwiza.com
Ahabanza » Mu nkambi z’impunzi z’Abarundi hafatiwe impuzankano za gisirikare zisaga 1300
Amakuru Politiki

Mu nkambi z’impunzi z’Abarundi hafatiwe impuzankano za gisirikare zisaga 1300

Mu nkambi z’impunzi z’Abarundi za Nduta na Mtendeli mu gihugu cya Tanzania hafatiwe impuzankano zisaga 1300 za gisirikare bivugwa ko harimo iz’igisirikare cy’u Burundi n’izindi zitaramenyekana.

Ubuyobozi bw’intara ya Kigoma buravuga ko kuri uyu wa Kane ushize bwafashe impuzakano za gisirikare mu nkambi z’impunzi z’Abarundi.

Ibiro bya Guverineri bikaba byatangaje ko izi mpuzankano za gisirikare zafashwe bitewe n’abatanze amakuru haba mu nkambi no hanze yazo bari bafite aya makuru.

Ubuyobozi bwa Kigoma buragira buti: “Twafashe impuzankano za gisirikare 1347. Zimwe zisa nk’iz’igisirikare cy’u Burundi, ariko izindi ntabwo tuzizi kugeza iyi saha.”

Iyi nkuru dukesha SosMediasBurundi irakomeza ivuga ko impunzi zivuga ko hari abatawe muri yombi mu rwego rw’iperereza nk’uko byanamejwe n’ubuyobozi butagize byinshi butangaza.

Umwe mu miryango ifasha impunzi uratungwa urutoki

Umuyobozi mu ntara ya Kigoma aragira ati: “Uko tubizi, ni uko kwinjira rwihishwa kw’iyi myambaro kworohejwe n’umuryango w’ubutabazi. Dukomeje iperereza ryacu.”

Nubwo hataramenyekana impamvu izi mpuzankano zinjijwe mu nkambi, ngo nta gushidikanya ko zagombaga gukoreshwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu mpera z’Ugushyingo mu mwaka ushize, impunzi zo muri iyi nkambi zari zagaragaje impungenge z’ivuka ry’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Burundi mu nkengero z’izi nkambi zivugwa. Bigakekwa rero ko izi mpuzankano zari gukoreshwa mu bikorwa byo gutera u Burundi.

Abandi ariko bizera ko izi mpuzankano zari iz’Imbonerakure zoherejwe n’ubutegetsi bw’u Burundi guhungabanya umutekano mu nkambi no gutera ubwoba.

Igipolisi cya Tanzania ndetse n’ubuyobozi bakaba bijeje kuzatanga amakuru arambuye kuri iki kibazo nyuma y’iperereza rikomeje kugikorwaho.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com