bwiza.com
Ahabanza » Uganda iravugwaho gutanga peteroli yayo nk’ingwate
Amakuru Politiki

Uganda iravugwaho gutanga peteroli yayo nk’ingwate

Minisitiri w’imali wa Uganda, Matia Kasaija, yateye utwatsi abafite impungenge z’uko igihugu cye gishobora gutakaza ubusugire ku mutungo wacyo wagizwe ingwate z’imyenda gifata mu Bushinwa. Uganda yagujije mu Bushinwa imali ingana n’amadolari miliyari eshatu yo kubaka imihanda, inganda zibyara amashanyarazi, no gucukura peteroli.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru, Halima Athumani, uri i Kampala mu nkuru ye yavuze  ko umugenzuzi mukuru w’imali ya leta ya Uganda yanditse muri raporo ye ko Uganda yemeye gutakaza umutungo yatanzeho ingwate, nk’umutungo wa peteroli, iramutse inaniwe kwishyura. Minisitiri w’imali, Matia Kasaija, yabwiye inteko ishinga amategeko ko bidashoboka.

U Bushinwa buguriza ibihugu bitandukanye bugasaba ingwate z’umutungo wabyo. Ibihugu by’Afurika bifite iki kibazo byemeza ko nta ngorane zihari.

Nyamara, nko muri Kenya, u Bushinwa bushobora kwigarurira igice cy’icyambu cya Mombasa. Muri Zambiya, bwatangiye gufata ikigo cya leta cy’amashanyarazi. Muri Aziya, u Bushinwa bwigaruriye mu 2017 icyambu gikomeye cya leta ya Sri Lanka kubera kunanirwa kwishyura yahawe.

Izindi wakunda

Bwiza.com