bwiza.com
Ahabanza » Amajyepfo: Kutagira amashanyarazi bibangamiye iterambere ryabo
Amakuru Politiki

Amajyepfo: Kutagira amashanyarazi bibangamiye iterambere ryabo

Abaturage batandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bemeza ko kuba nta muriro w’amashanyarazi urangwa mu duce batuyemo bigira uruhare mu kudindira ry’iterambere ryabo, bagasaba ko bawugezwaho.

Nko mu Karere ka Nyanza bavuga ko gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 31 %, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko bafatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu bagenda bawugeza ku baturage uko ubushobozi bugenda buboneka.

Ni mu gihe Guverinoma yari yarihaye intego ko umwaka wa 2018 uzarangira u Rwanda rutunganya amashanyarazi angana na megawati 563 naho abaturage 70% bakaba bafite umuriro ariko ubu REG yafashe izindi ngamba zizatuma Abanyarwanda bose (100%) bazaba bafite umuriro bitarenze imyaka irindwi iri mbere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kikaba cyaramaze kuvugurura intego zo kongera no gukwirakwiza amashanyarazi hagamijwe kuyageza ku Banyarwanda bose bitarenze umwaka wa 2024.

Izindi wakunda

Bwiza.com