bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Isoko ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka
Amakuru Politiki

Burundi: Isoko ryafashwe n’inkongi y’umuriro rirashya rirakongoka

Kuva mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, isoko rikuru ryo muri Komini Matana, mu Majyepfo y’u Burundi ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mu gihe hataramenyekana icyaba cyateye iyi nkongi, abashinzwe umutekano batangaza ko iri soko ryatangiye gushya ahagana saa Moya n’igice (07:30) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Abaturage n’ubuyobozi guturuka izo saha bagerageje gufatanya mu kuzimya ari nako basaba ko hakoherezwa kizimyamoto ariko byageze ahagana saa tatu n’igice (09:30) nta kirakorwa.

BBC dukesha iyi nkuru igatangaza ko imodokoka ya kizimyamoto yari iturutse i Bujumbura yapfiriye mu nzira, hategerezwa indi yagomboga kuva mu ruganda rw’isukari rwa SOSUMO ruri mu Ntara ya Rutana hamwe n’iyindi yavaga mu ya Gitega.

Mu kwezi kwa Mbere mu 2013, nabwo isoko rikuru rya Bujumbura ryafashwe n’inkongi y’umuriro ibyari birimo birashya birakongoka, Leta itangaza ko yahombeyemo byinshi kugeza n’ubu ngo rikaba ritaravugururwa.

Izindi wakunda

Bwiza.com