bwiza.com
Amakuru Politiki

Gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa

Nyuma y’igihe kirekire Umujyi wa Gicumbi ugaragara mu isura y’umujyi ushaje kubera ahanini usanga inyubako ziwugize zarubatswe mu gihe cyo hambere ndetse inyinshi muri zo zikaba zishaje ku buryo bugaragarira abahisi n’abagenzi, ubu noneho uyu mujyi ngo waba uri mu nzira zo kuvugururwa ku bufatanye bw’Akarere ka Gicumbi n’Abikorera bo muri aka Karere, nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’aka Karere

Nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Mutarama 2019, ngo gahunda yo kuvugurura uyu Mujyi wa Gicumbi imaze imyaka itanu ihari ngo ariko yabanjririjwe n’ibikorwa bitandukanye birimo inama zitandukanye zagiye zihuza inzego zitandukanye z’Ubuyobozi n’abikorera bo muri aka Karere, hagamijwe kungurana ibitekerezo k’ukuryo yashyirwa mu bikorwa ku buryo bunogeye buri wese.

Uyu Muyobozi yongeyeho ko igihe kigeze ngo iyi gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi ishyirwe mu bikorwa kuko abikorera bahawe igihe gihagije cyo kwitegura ngo ndetse n’ibikorwaremezo Leta yagombaga kubagezaho, birimo imihanda ya kaburimbo, iby’ingenzi bimaze kubagezwaho.

Meya Ndayambaje yagize ati, “Igihe kirageze ngo uyu Mujyi wa Gicumbi uvugururwe kuko abawufitemo inyubako z’ubucuruzi bahawe igihe gihagije cyo kwitegura iyi gahunda. Hakozwe inama nyinshi zitandukanye zahuje inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bwa Leta, zirimo izo abikorera bagiranye na ba Minisitiri, uw’Ubutegetsi bw’Igihugu n’uw’Ubutabera akaba n’imboni ya Guverinoma muri aka Karere, izo bagiranye na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ndetse n’izo bagiye bagirana n’Ubuyobozi bw’aka Karere”.

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yavuze kandi ko abikorera bo muri aka Karere bakoze ingendoshuri mu Mujyi wa Kigali ndetse na Muhanga, hagamijwe kwegeranya ibitekezo k’uburyo abikorera b’ahandi bagiye bashobora kwishyira hamwe bagakora imishinga minini y’iterambere, irimo inyubako zigezweho zijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu.

Meya Ndayambaje yatangaje ko ubu gahunda yo kuvugura Umujyi wa Gicumbi yatangiye gushyirwa mu bikorwa, aho abikorera basanzwe bafite inyubako z’ubucuruzi zishaje muri uyu mujyi bahawe igihe cy’amezi atandatu kugira ngo babe batangiye kubaka inyubako zigezweho, bakaba basabwa kubaka inyubako ifite nibura etaje ebyiri.

Ikindi kirimo gukorwa muri iyi gahunda yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi ni uko bamwe mu bakorera ibikorwa by’ubucuruzi muri uyu mujyi batangiye kubyimurira mu nyubako za etaje cumi n’ebyiri zimaze kuhuzura, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ako Karere. Ikindi yavuze ni uko akarere kiteguye korohereza abikorera kubona ibyangombwa byo kubaka  bikaboneka mu gihe kihuse.

Twabamenyesha ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 9 Ukuboza, abagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyaruguru basuye Umujyi wa Gicumbi bakareba uko iyo gahunda yafashwe n’ako Karere ku bufatanye n’Abikorera yo kuvugurura Umujyi wa Gicumbi irimo gushyirwa mu bikorwa banayitangaho ibitekerezo ku buryo yarushaho kunozwa.

 

Related posts

Karongi: Intore z’inkomezabigwi zasoje urugerero ruciye ingando zubakira abatishoboye

Nsengiyumva Denis

Abanyarwanda 69 batahutse baravuga gutinya FDLR byari byarabahejeje mu mashyamba

admin

Fred Muvunyi n’abandi banyamakuru bibasiye Min. Uwizeye Evode wabise ‘Abahirimbiri’

admin

Leave a Comment