bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame yavuze impungege ze zo kuba yazahinguka imbere y’Imana afite abantu barwaye bwaki
Featured Iyobokamana

Perezida Kagame yavuze impungege ze zo kuba yazahinguka imbere y’Imana afite abantu barwaye bwaki

Perezida Kagame avuga ko umutima we utishimira kuba yazahinguka imbere y’Imana ayereka abantu yamushinze barwaye bwaki.

Ibi umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera igihugu (National Prayer Breakfast) yabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari bitabiriye aya masengesho ko hari ibintu bitatu byavuzwe bigomba kuranga u Rwanda, ati “ Ubumwe, Gutekereza ibintu bigali tukava mu tuntu dutoya tw’amanjwe ndetse no kubazwa no gusubiza inshingano dufite nk’abayobozi.Turi ikipe nini y’igihugu mu mirimo itandukanye”.

Aha yakomeje avuga ko nk’umukuru w’Igihugu ahorana impungege zo kuba yazagera Imbere y’Imana afite abantu baba barwaye bwaki, ati “Njye mpora mfite impungenge zo kuzashorera abantu barwaye bwaki, bameze nabi, nkavuga nti Mana ngaba abantu bawe wanshinze. Ntabwo bikwiye. Ntabwo umutima wanjye ujyanye nabyo. Kugira abantu bameze gutyo bikwiye kudutera isoni”.

Nyuma y’inyigisho zatanzwe muri uyu muhango, umukuru w’igihugu avuga ko nk’abayobozi zakagombye kubagumamo zikanabafasha guhindura imikorere.

Ati “Uyu munsi turi hano, buri wese aho yicaye, aho twahereye twumva ibyavugwaga, ibyigishwaga bisobanutse. Turatahana iki mu myumvire igomba kudufasha guhindura imikorere kugira ngo bikomeze kuba byiza kurusha uko byari bimeze mu minsi yashize”.

Yakomeje agira ati “Ibyo twumvise bikwiriye kutugumamo. Ese bitugumamo bite? Cyangwa se turi nka ya masaha bamanika ku gikuta bashyiramo umwuka buri gitondo, umwuka washiramo bigahagarara. Cyangwa se turi umupira bahaga ariko ufite ahantu utobotse bwacya ugasanga umwuka washizemo. Buri munsi, buri gihe, yaba hano twahuriye yaba n’ikindi gihe, ibyo twumva, ibyo dutozwa bikwiriye kutugumamo ahubwo tugahora tubyongera. Niba tuvuye hano, icyo tuhavanye ni iki? Dutahanye iki?

Mu gihe mu Rwanda amatorero ya gikirisitu ari 93 % akaba agizwe na 44% basengera muri Kiliziya Gatolika, 38 % b’abaporotesitanti na 12 b’abadiventisiti, Perezida Kagame avuga ko hagati yayo na politiki hagomba kubaho ubwuzuzanye kandi abantu bigishwa ibintu bibaha agaciro.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kugumwamo n’Inyigisho bahawe

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!