bwiza.com
Ahabanza » RDC: Umuryango SADC wasabye ko kubara amajwi y’ibyavuye mu matora byasubirwamo
Amakuru Politiki

RDC: Umuryango SADC wasabye ko kubara amajwi y’ibyavuye mu matora byasubirwamo

Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo, SADC, wasabye ko kubarura amajwi y’ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byasubirwamo.

Uyu muryango utangaza ko kongera kubara amajwi byagabanya imvururu zishobora kuvuka nyuma y’amatora.

Uyu muryango unabarizwamo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, urasa abategetsi b’iki gihugu gushyiraho Leta ihuriweho na bose nyuma yaho bamwe bamaganiye kure ibyavuye mu matora.

Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Mutarama 2019, nibwo Perezida wa Zambia, Edgar Lungu, ari na we uyoboye uyu muryango SADC, yasabye abategetsi ba Congo “gushaka ubwumvikane biciye mu nzira y’ibiganiro kugira ngo bagere ku bumwe”.

Mu itangazo yashyize hanze, nk’uko BBC ibitangaza, Perezida Lungu yavuze ko ibiganiro byafasha mu kubona umuti w’ibibazo byaba byarakuruwe n’ibyavuye mu matora, by’abigaragambya bamagana ibyavuye mu matora.

Yagize ati “SADC ihangayikishijwe n’ibyatangajwe by’agateganyo by’ibyavuye mu matora yagejejweho na kiliziya Gatolika n’abashyigikiye Fayuku kandi ko kongera kubara amajwi byakuraho impaka z’abatsinze n’abatsinzwe”.

Iri tangazo risozwa agira ati “Birakenewe ko muri iki gihe kidasanzwe abategetsi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biyemeza guhagarika ubushyamirane”.

Akanama gashinzwe amatora (CENI) katangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane [Tariki ya 10 Mutarama 2019] intsinzi y’utavuga rumwe na Leta,  Felix Tshisekedi akaba yararushije Martin Fayulu hamwe n’umukandida Emmanuel Shadary wari ushyigikiwe na Joseph Kabila.

Byatangajwe mu gihe abashyigikiye Leta bari bamaze kuvuga ko batsinze, utavuga rumwe na Leta, Martin Fayulu yahise yamaganira kure ibyavuye mu matora anatanga ikirego mu rukiko rushinzwe kurinda utegeko nshinga

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!