bwiza.com
Ahabanza » Rubavu: Amakimbirane mu miryango, kimwe mu bibazo byahagurukije Njyanama y’Akarere
Uncategorized

Rubavu: Amakimbirane mu miryango, kimwe mu bibazo byahagurukije Njyanama y’Akarere

Bimwe mu bibazo byugarije abaturage bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rubavu, ni amakimbirane mu miryango, abana b’abakobwa baterwa inda no kudasobanukirwa neza uburenganzira bwabo mu guhabwa serivisi nziza biterwa no kudasobanukirwa nuko inzego z’ubuyobozi zubatse.

Ibi hamwe n’ibindi bibazo byatumye abagize inama njyanama y’akarere ka Rubavu mu gihe cy’iminsi itanu, bamanuka mu mirenge yose ko ari 12 igize aka karere kugira ngo baganirize aba baturage muri gahunda yiswe ‘Icyumweru cy’ubujyanama’.

Mu bibazo biri ku isonga byagaragaye ni uko abenshi mu baturage batarasobanukirwa n’inshingano z’urwego rw’Inama Njyanama  guhera ku mudugudu kugera ku rwego rw’akarere. Ibi bigatiza umurindi ibibazo by’amakimbirane, ihohoterwa rikorerwa mu ngo no kudasobanukirwa gahunda zibafitiye akamaro nka Mitiweli, kuboneza imbyaro,…

Umuyobozi w’inama njyanama y’akarere ka Rubavu, Dushimimana Lambert, yagize ati “Hari abaturage batazi Njyanama icyo aricyo guhera ku mudugudu kugeza ku rwego rw’akarere, ibi bituma batamenya naho babariza ibibazo bafite bakabikemurira mu miryango kandi harimo ibyari gukumirwa bitera ingaruka zirimo ihohoterwa mu ngo,…”

Mu byagaragajwe biri ku isonga, birimo umubare munini w’ingo zifite amakimbirane nkuko byavuzwe n’umujyanama Habyarimana Gilbert akaba n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, watanze urugero rw’umurenge wa Nyamyumba kugeza ubu ufite umubare munini w’abaturage bafitanye amakimbirane.

Agira ati “Duhangayikishijwe n’ikibazo cy’Ingo 150 zo mu murenge wa Nyamyumba zifite amakimbirane, twaje gukemura ibibazo byazo hitabira ingo zitarenze 60, ibi bibazo byose nibyo byahagurukije Njyanama kugira ngo bishakirwe umuti”

Ku ruhande rw’abaturage barashima cyane Njyanama y’akarere yahagurukijwe no kubaha umurongo wo kubakemurira ibibazo.

Nyiramararo Julienne, ni umwe muri aba baturage, agira ati “Nari nzi ko serivisi zigarukira ku murenge gusa, kuko nagiranye ikibazo n’uwo twashakanye tujya mu kagari no mu murenge, ibyo bantegetse si nabishima mpitamo kwisubirira iwacu, narintegereje Perezida wa Republika igihe azazira ngo mubwire ibyanjye. Ubu ngiye kuzegera akarere nako kangire inama”.

Umuyobozi w’inama njyanama yijeje abaturage ko bazakomeza kubaba hafi no kubakorera ubuvugizi kuko aribo babatoye ngo babahagararire.

Magarambe Theodore/ Bwiza.com

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!