bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Abageze mu zabukuru ntibishimira ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo
Amakuru Politiki

Rusizi: Abageze mu zabukuru ntibishimira ibyiciro by’Ubudehe bashyizwemo

?

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi bavuga ko  gushyirwa mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe kandi ari abakene cyane batagira icyo bakora,bamwe banakuze cyane byabagizeho ingaruka zikomeye zo guhera mu bukene ntibanagerweho na gahunda Leta igenera abatishoboye.

Baganira na Bwiza.com, bamwe muri bo bavuze ko bakuze cyane ku buryo nta cyo bacyishoborera gukora abandi batagira n’aho barambika umusaya, hakaba n’abavuga ko bahorana indwara zidakira banaba bonyine ku buryo bagombye kwitabwaho by’umwihariko ariko bagatungurwa no kumva  ngo bari mu cyiciro cya Gatatu cy’Ubudehe.

Nteranya Faustin w’imyaka 89 y’amavuko utuye mu kagari ka Kiziho,avuga ko abana n’umugore we w’imyaka 85 y’amavuko, abana be b’abakobwa bakaba barashatse abagabo kure ye n’umuhungu yari asigaranye atazi aho yagiye gushakira ubuzima, ubwo ibi byiciro ngo byakorwaga yari ahari ndetse anashyirwa mu cya mbere cy’ubudehe n’abaturage.

Akomeza avuga ko  nyuma yagiye mu bitaro kubera imvune yava mo akumva bamubwira ngo ari mu cya 3, yabaza umwe mu bayobozi akamubwira ko barebeye mu cyuma bagasanga cyaramushyize mu cya 3 akibaza uko byagenze.

Yagize ati ” Ku myaka yanjye sinshobora kugira icyo nikorera kigaragara nta n’urwara rwo kwishima ngira,ariko nababajwe cyane no kubwirwa ngo barebeye mu cyuma basanga ndi mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe kandi abaturage bari bashyize mu cya mbere none ngiye kwicwa n’ubukene kandi hari ibyo abasaza nkatwe tugenerwa n’umukuru w’igihugu bikaba bitarangeze ho kubera kundenganya gutya.’’

Yakomeje  agira ati’’ Byangizeho ingaruka zikomeye cyane kuko  nta nka ya girinka nshobora guhabwa nk’abandi, nta saza neza ingera ho, inzu mba mo igiye kungwa ho kandi n’uduti 50 twa kawa mfite nta musaruro tugitanga kubera  kudafumbirwa no kutitabwa ho neza. Ndasaba ko umunsi byasubiwe mo akarengane twagiriwe katazongera rwose kuko twahazahariye cyane ku buryo no kubona mituweli ari abagira neza bayimpa.’’

Bagenzi be na bo bavuga ko bamwe muri bo inzu zenda kubagwaho , n’abana babo  barangije ayisumbuye badashobora gukomeza kaminuza  bavuga ngo bazirihire barishoboye,nyamara ugasanga hari abafite inzu zikomeye n’amamodoka bari kumwe mu cyiciro cya 3,bakavuga ko  byagiye bibasubiza inyuma kuko n’uturimo abagifite imbaraga bagombaga guhabwa muri za VUP bataduhabwaga ngo barishoboye.

Visi perezida wa njyanama y’aka karere, Rutagarama Eugène avuga ko koko hari aho bitagiye bikorwa neza bamwe bakaharenganira nk’uko babibonye ubwo njyanama y’akarere yasuraga abaturage mu mirenge yose ikagize, ariko ko hari n’abafite imyumvire yo kumva bashaka kwigumira mu byiciro bifashwa, akizeza abaturage ko mu bigiye gukorwa mu minsi iri imbere amakosa yakozwe azakosorwa,ariko n’abaturage bagifite imbaraga zo gukora bagahindura imyumvire.

Aba baturage bose bavuga ko bashyizwe mu kiciro cya Gatatu cy’ubudehe batagira n’urwara rwo kwishima

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!