bwiza.com
Ahabanza » Umwishywa wa Kenyatta ufite imyaka 40, avuga ko kubaho nta mugabo afite bimugora cyane
Amakuru Imyidagaduro

Umwishywa wa Kenyatta ufite imyaka 40, avuga ko kubaho nta mugabo afite bimugora cyane

Nana Gecaga, ni umwana wa mushiki wa Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, ni umugore ufite imyaka 40 ariko akaba nta mugabo afite, kuri ubu atangaza ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye.

Mu kiganiro yagiranye na K24 News, Nana yatangaje ko kubaho mu buzima bwa gisiribateri bitoroshye ariko ko atabyicuza kuba yarabimazemo imyaka myinshi kugeza ubu afite 40.

Yagize ati “Birumvikana neza, ntabwo byoroshye kubaho gisiribateri uri umugore, urabizi kuko ukora buri kimwe cyose wenyine ariko na none ntabwo bintera kubyicuza, oya rwose”.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya, gitangaza ko uyu mubyeyi abagabo benshi ahanini bakunze kwifuza gukundana na we ahanini ngo batabitewe n’urukundo bamufitiye ahubwo bagendeye ku uwo ari we.

Gecaga ni umuyobozi w’inyubako ikomeye yakira inama mpuzamahanga zikomeye, ikaba iherereye mu Mujyi wa Nairobi, ni inyubako yitiriwe Kenyatta (Kenyatta International Convention Centre (KICC).

Nana ni umubyeyi w’abana batatu ariko akaba adafite umugabo, yabaye icyamamare mu mikino ngororamubiri nyuma aza kuba imbata y’ibiyobyabwenge mu 1999 arabivurwa ubuzima bwe busubira kuba bwiza.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!