bwiza.com
Ahabanza » Aaron Ramsey witegura kwerekeza muri Juventus yakoreshejwe ibizamini by’ubuzima
Amakuru Imikino

Aaron Ramsey witegura kwerekeza muri Juventus yakoreshejwe ibizamini by’ubuzima

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe ya Arsenal, Aaron Ramsey, nyuma yaho arambagirijwe n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2018, iyi kipe yamukoreye ibizamini by’ubuzima.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko, agiye gukinira Juventus imyaka itanu, akaba yakorewe ibizamini mu ivuriro ry’i Londres nk’uko ikinyamakuru Thesun kibitangaza.

Biteganijwe ko Ramsey azerekeza mu ikipe ya Juventus muri Nyakanga uyu mwaka, nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Arsenal azagera muri Kamena.

Muri iki cyumweru twatangiye ngo nibwo Ramsey azerekeza mu Butaliyani, gushyira umukono ku masezerano na Juventus, akaba azayikinira mu gihe cy’imyaka. Ikinyamakuru The Guardian, gitangaza ko yaguzwe miliyoni 36£.

Ramsey yinjiye mu ikipe ya Arsenal mu 2008 avuye mu ikipe ya Cardiff aho yari yaguzwe miliyoni 4.8 £.

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!