bwiza.com
Ahabanza » Abademokarate bakomoka muri Mexique no mu Buhinde batangaje ko bifuza kuzahatana na Trump mu 2020
Amakuru Politiki

Abademokarate bakomoka muri Mexique no mu Buhinde batangaje ko bifuza kuzahatana na Trump mu 2020

Abanyapolitiki babiri, harimo ufite igisekuruza cyo muri Mexique n’undi ufite icyo mu Buhinde, bo mu ishyaka ry’Abademokarate muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko bazahatana mu matora y’umukuru w’igihugu  yo mu mwaka utaha.

Kuwa Gatandatu ushize nibwo uyu mudemokarate witwa Julian Castro bivugwa ko nyirakuruza yageze muri Amerika avuye muri Mexique mu myaka isaga 100 ishize, na mugenzi we Tulsi Gabbard, batangije igisa nko kwiyamamaza gusa Tulsi avuga ko azabitangaza ku mugaragaro mu gihe cy’icyumweru.

Biteganyijwe ko Bwana Castro ari we munyapolitiki wo mu bwoko bw’Abalatino uzaba uri mu matora yo mu 2020, mu gihe Madamu Gabbar usanzwe ari umudepite uhagarariye Hawaii, nawe ashobora kuba ukomoka mu Bahinde wa mbere uzaba uhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu.

Julian Castro yatangarije igitekerezo afite cyo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu mujyi avukamo wa San Antonio, muri Leta ya Texas, aho yanabaye umuyobozi w’uyu mujyi kuva mu 2009 kugeza mu 2014.

Ku myaka ye 44, uyu mugabo ngo akomeje kugaragara nk’inyenyeri irimo kuzamuka, akaba yarabaye umunyamabanga ushinzwe imiturire mu buyobozi bwa Barack Obama (banavuga ukagirango ni umuntu umwe), ndetse akaba yari ku rutonde rw’abahanganye cyane na Hillary Clinton mu 2016 hashakwa umukandida uzahatana n’umukandida w’Abarepubulikani.

Kuba afite nyirakuru ukomoka muri Mexique, yakoresheje inkomoko ye mu kunenga umugambi wa Perezida Donald Trump wo kubaka urukuta rwo gukumira abimukira baturuka muri Amerika y’Epfo. Yongeyeho ko nyirakuru kuri ubu yanezezwa n’ibyo yagezeho n’umuvandimwe we Joaquin nawe ubarizwa mu nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rundi ruhande ariko nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga, Castro ngo nta zina rizwi na benshi afite kandi ngo ashobora kuzagorwa no kumvisha abantu imigambi ye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!