bwiza.com
Ahabanza » Mwishywa wa Patrick Karegeya ashimangira ko azi neza uwamwishe
Amakuru Politiki

Mwishywa wa Patrick Karegeya ashimangira ko azi neza uwamwishe

Umuryango wa Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda nyuma akaza kwicirwa muri Afurika y’Epfo, utangaza ko nubwo ugitegereje ibizava mu iperereza, uwamwishe bamuzi.

Ni ibyatangajwe na mwishywa wa Karegeya, ubu akaba ari n’umuvugizi w’umuryango we, Bwana David Batenga  mu kiganiro yagiranye na radiyo yo mu Bufaransa, nyuma ikiganiro bagiranye gishyirwa kuri Youtube.

Batenga avuga ko uku kwezi kwa Mbere kujya kurangira Ubutabera bwa Afurika y’Epfo bushyize ku mugaragaro ibyavuye mu iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya.

Karegeya yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza, rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Afurika y’Epfo muri hotel ya Mischelangelo. Batenga ashimangira ko umuntu atatangaje amazina, wari ufitanye gahunda na Karegeya yo guhurira muri iyi hoteri ari we wihishe inyuma y’urupfu rwe.

Yagize ati “Njyewe ndabizi, ni umuntu tuzi wabaga no mu rugo iwacu hirya no hino, ni we wabikoze nta wundi, kuko niwe wabaga muri icyo cyumba, ni we wakibagamo, n’undi niho yahotorewe, ni ugukeka, mba ntekereza, ni izi nkiko kubanza kujya guca hirya no hino nta n’icyo binatanze kuko umuntu wamwishe arazwi, turabizi na njye ndamuzi ku giti cyanjye, yaramugambaniye rwose”.

Yakomeje avuga ko uwo muntu atatangaje amazina, iyo ataza kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwa Karegeya, yari kugira icyo agaragaza mu gufasha iperereza.

Ati “Niho yabaga muri icyo cyumba, niba na we yarahonotse, bose ari abaje kubica, kuki se ataje ngo avuge ati ‘dore ukuntu byagenze, bari kutwica ariko ni njyewe wahonotse”.

Batenga avuga ko mu byumweru bisigaye bigera kuri bibiri, bizeye ko ibyo iperereza ryagezeho bizashyirwa hanze, by’umwihariko akizera adashidikanya ko uwo bazi wihishe inyuma y’urupfu rwa Karegeya batatangaje amazina, azagaragazwamo.

Karegeya Patrick wari ufite ipeti rya Kolonerli mu gisirikare cy’u Rwanda, yasize umugore n’abana batatu.

Urubanza ku bakekwaho kwica Col. Karegeya rwatangiye kuburanishwa

Umuvugizi w’umuryango wa Karegeya, David Batenga

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!