bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku gitera igwingira ry’bana
Amakuru Politiki

Rusizi: Ubuyobozi ntibuvuga rumwe n’abaturage ku gitera igwingira ry’bana

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko ikibazo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka ibiri y’amavuko giteye inkeke kandi kikaboneka mu mirenge yose y’aka karere, kuko imibare igaragaza ko bari ku kigereranyo cya 35,2%; hakiyongeraho abandi bafite ikibazo cy’imirire mibi ariko batari ku kigero cyo kugwingira, gusa inyinshi mu mpamvu zibitera bakaba batazihurira ho n’abaturage.

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yavuze ko koko iyi mibare iri hejuru mu karere nk’aka ubushakashatsi ku mibereho y’ingo bwasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mpera z’umwaka ushize bwashyize ku mwanya wa munani mu gihugu n’uwa kabiri mu ntara y’Uburengerazuba, mu turere twifashe neza mu bukungu n’imibereho myiza y’imiryango.

Yagize ati “Ni ikibazo koko ariko umuntu yashakira mu nzira ebyiri, harimo abagwingira kubera ko imiryango yabo itabitaho uko bikwiye, hakaba n’abandi  bazahazwa n’ubugwingire kubera ubushobozi buke bw’imiryango yabo, gusa aba bo ni bake cyane ugereranije n’aba mbere, ari yo mpamvu dukomeza gusaba dushimitse ababyeyi kurushaho kwita ku mirerere y’abana babo, bakamenya kubategurira indyo yuzuye, ntibirirwe iyo ngo bayoberwe uko abo bana biriwe, bagashakisha imibereho banita ku bo basize mu ngo.’’

Ibi ariko bamwe mu babyeyi babibona ukundi, bakavuga ko bidashoboka ko wabona icyo uha umwana ngo uyoberwe uko ukimutekera, bakavuga ko ari ubukene no kutabona aho bahinga kuri bamwe bibitera, no kuba hari abakecuru bakuze batererwa abana bato n’abakobwa babo baba bahabyariye, nta n’ubundi bushobozi bafite bakabagwingirana.

Abandi bavuga ko nta kintu mu giturage wakuraho amafaranga agaragara ngo akuzamure, kubera ko  n’imiryango ifasha cyangwa iha abaturage akazi usanga yibereye mu mijyi gusa,mu cyaro bagacungira ku isuka batanafite aho bahinga.

Umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko wo mu murenge wa Butare, yagize ati “ Nk’ubu mfite abakobwa babiri babyara bansunikira ngo nindere kandi nta mbaraga mfite zo gukora nta n’agasambu mpinga ngira. Babuzwa n’iki kugwingira? Nibashakire umuti ikibazo cy’abakobwa bacu babyara bakaduterera abana bakigendera, babashakire ibyo bakora bitunga abo babyaye n’ababatera izi nda babafashe kubarera, ababyeyi bakiri bato na bo bashakirwe imirimo ibatungira imiryango na ho kuvuga ngo wabona icyo ugaburira abana ntumenye kukibagaburira njye simbyemera rwose.’’

Meya Kayumba Ephrem avuga ko cyahagurukiwe bigisha buri muryango gukora uturima tw’igikoni,bakangurira urubyiruko rw’abakobwa guhungira kure inda zitateganijwe bakanakangurira abaturage kuboneza urubyaro kugira ngo umuntu abyare abo ashobora kwita ho,kuko hari imiryango usanga ari migari cyane kandi ubushobozi bwo kuyitunga ntabwo.

Akarere ka Rusizi kagaragaramo byinshi byagombye gutuma abana bato batazahazwa no kugwingira, nk’isambaza ziboneka mu kiyaga cya Kivu, umuceri wo mu kibaya cya Bugarama, ibishanga bigiye bitunganywa hirya no hino bishobora kwera byitaweho neza,n’ibindi, gusa ngo imirenge imwe n’imwe nka Butare na Bweyeye iracyari mu bukene cyane n’imirima itacyera neza, ku buryo isaba ingamba zihariye ngo abana bato babashe kugira ubuzima bwiza.

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bidashoboka kubona icyo urya ngo uyoberwe kugiteka

Izindi wakunda

Bwiza.com