bwiza.com
Ahabanza » Uguterana amagambo hagati ya Minisitiri Sezibera n’ushinja Leta kwimyoza igihe Umunyarwanda yafatiwe muri Uganda
Amakuru mashya

Uguterana amagambo hagati ya Minisitiri Sezibera n’ushinja Leta kwimyoza igihe Umunyarwanda yafatiwe muri Uganda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera yagaragaye asubiza inshuro irenze imwe uwitwa Rama Isibo kuri twitter, wagaragaye mu bitangazamakuru asaba abayobozi b’u Rwanda ku bazajya bavuga igihe hari Umunyarwanda ufatiwe muri Uganda kuko ngo kwimyoza bidahagije.

Rama Isibo abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yasabye ubuyobozi bw’u Rwanda kuvugana na Kampala kuri telefoni ibijyanye n’umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ati “ Dukeneye gufata telefoni, tukavugana na Kampala kuri ibi.”

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Minisitiri Sezibera yasubije Rama ko Leta hari icyo iri kubikoraho.

Ati “  Leta irimo kubikora…, gukora ibyo byose birashoboka kugira ngo Abanyarwanda babe bagaruka iwabo…tukabasaba gutegereza ntibishyire mu nzira zibakururira ibyago. Ni iki kindi ushaka kubona cyakozwe?

Rama Isibo ntiyatinze kwerekana ko anyuzwe manuma n’amagambo ya Minisitiri Sezibera.

Ati “ Kubazaba gutegereza?  Mwatubwiye kujya muri Uganda ari amahoro hifashishijwe indangamuntu. None ngo ntitwajya muri Uganda? Si ukwihangana. Mukwiye guhangana n’iki kibazo. Umunyarwanda yafatwa mukagira icyo muvuga ku mugaragaro. Kwimyoza ntibihagije.”

Minisitiri Sezibera na we ntiyatanzwe asa n’ukebura Rama Isibo, ati “Ntabgo [ntabwo] Govt [Leta] yimyoza…..! Ikora ibyo ishinzwe!!”

Ubutumwa busubizanya hagati ya Min. Sezibera n’uwitwa Rama Isibo kuri twitter

Uku guterana amagambo kw’aba bombi ku ngingo yo kutavuga byeruye ku ihwa riri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuje je nyuma y’aho Umuherwe akaba n’umwe mu bavuga rikijyana muri Uganda, Dr Barnabus Taremwa yandikiye Perezida Kagame na mugenzi we, Yoweri Museveni abasaba  ko bavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi

Avuga ko aba bakuru b’ibihugu bakwerura bakavuga ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi kuko ngo nta muntu n’umwe ugira icyo avuga ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Ati “ Buri wese ubwiye, agusubiza bucece ko ari Museveni cyangwa Kagame bazi ibijya mbere.”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/11/umubano-mubi-hagati-yu-rwanda-na-uganda-ni-nkabagabo-babiri-buruhara-barwanira-igisokozo-umuherwe-dr-barnabus-taremwa/

https://bwiza.com/2019/01/14/undi-munyarwanda-yaburiwe-irengero-muri-kampala/

Abanyarwanda bagiye batabwa muri yombi ndtese bamwe bagakorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano za Uganda.

U Rwanda ntirwahwemye kugaragaza ko iyi mikorere idahwitse ariko Uganda ivuga ko nta Munyarwanda wigeze atabwa muri yombi nta cyaha akekwaho ariko ko ahanini abafashwe bari imbogamizi ku mutekano w’iki gihugu.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com