bwiza.com
Ahabanza » Yirukanwe ku ishuri aryozwa guhobera umuhungu
Utuntu n'utundi

Yirukanwe ku ishuri aryozwa guhobera umuhungu

Kaminuza yo mu Misiri, Al-Azhar yirukanye umukobwa  wagaragaye mu mashusho ahoberana n’umuhungu w’inshuti ye.

Iyi kaminuza itangaza ko uyu mukobwa yirukanwe kuko ngo yangirije isura ya kaminuza.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusore ufite indabo apfukama akaziha umukobwa nyuma bagahoberana.

Umuvugizi w’iyi Kaminuza ya Al- Azhar, Ahmed Zarie yatangarije AFP ko ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kwirukana uyu mukobwa burundu.

Ati “ Iriya videwo yateje ikibazo muri rubanda. Byateye isura mbi. Uguhoberana hagati y’abatarashakana ni ukwica indangagaciro z’umuryango mugari.”

Ubuyobozi bwa Kaminuza uyu muhungu yigaho nabwo bwatangaje ko buzafatira ibyemezo uyu muhungu.

Mu minsi ishize umuririmbyi w’Umunyamisiri yakatiwe gufungwa imyaka ibiri bitewe n’indirimbo byavuzwe ko zishotorana.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!