bwiza.com
Ahabanza » Muhanga: Bahangayikishijwe no kuba bari mu mujyi nyamara batagira ibikorwaremezo
Amakuru Politiki

Muhanga: Bahangayikishijwe no kuba bari mu mujyi nyamara batagira ibikorwaremezo

Bamwe mu batuye mu kagari ka Macyera, umurenge wa Cyeza, mu karere ka Muhanga, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ibikorwaremezo, nk’umuriro w’amashanyarazi, amazi meza n’amateme abahuza n’utundi duce, nyamara barashyizwe mu gice kigize umujyi wa Muhanga, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka bigatuma bataniteza imbere nk’abatuye mu mujyi.

Twagirimana Eugène, Utuye mu mudugudu wa  Rwamugoroba muri aka gace, avuga ko ikibazo cyo kuba batagira umuriro w’amashanyarazi kandi ari akagari kashyizwe mu mujyi bibaza igihe nabo bazaterera imbere bikabayobera mu gihe bakiri mu bwigunge kandi aka kagari ngo kasigayemo hagati kuko utundi duce tubakijije two twamaze gucanirwa.

Agira ati « Nta muntu waza kugura ikibanza hano, iyo bahageze bahita bigendera ngo ntibatura ahantu hatari umuriro, ushatse gucaginga telefoni bisaba gukora urugendo ajya mu cya 2 kuwushakayo uretse wenda abafite ubushobozi bakazana imirasire y’izuba ,twahereye cyera tuwusaba twarahebye».

Uretse ikibazo cy’amazi n’umuriro aba baturage kandi bafite ikibazo cy’imihanda yabo idafite amateme bigatuma bigorana kuhagera uvuye mu mujyi werekeza muri aka gace gasa nk’akari mu nkengero z’uyu mujyi wa Muhanga.

Mukasano utuye mu mudugudu wa Kanyanza avuga ko abafite imodoka bose bahita bimuka bakigira mu mujyi kubera kubura uko bahagera.

Agira ati “Aka gace kacu urabona kegereye mu cya 2 ubu ntiwava hano i Gatenzi ngo ugere mu cya kabiri ufite imodoka, bisaba kujya kuzenguruka i Karama, iteme riduhuza ryarapfuye uretse moto cyangwa igare nibyo bihaca uwaguze imodoka wese ahita yimuka kuko nta nzira bafite.»

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice avuga ko iki kibazo cy’ibikorwaremezo gihari ariko ngo biri muri gahunda ndende y’imyaka itandatu, by’umwihariko umuriro w’amashanyarazi uzatangirana na yo mu mwaka w’ingengo y’imari uzatangira mu kwezi kwa karindwi.

Agira ati “Ni ikibazo natwe tubona kandi abaturage bakomeje kubisaba cyane kuko ni agace kaberanye no guturwamo, hacyenewe iterambere ariko mu kwezi kwa karindwi turahero ku muriro w’amashanyarazi, hanyuma tuzakurikizaho gukora imihanda ariko cyane cyane iteme rya Macyera ndetse n’irya  Gasayo ngo abaturage  boroherezwe mu ngendo bakora ndetse n’icy’amazi turakizi ».

Aka kagari ka Macyera kari mu murenge wa Cyeza kazanywe mu gice cy’umujyi wa Muhanga kari hagati y’akagari ka Kagitarama na ka Biringaga kakaba karasigayemo hagati kadafite umuriro w’amashanyarazi, ni akagari kagaragaramo insengero nyinshi, Ivuriro (poste de santé) n’ibiro by’akagari ka Macyera ndetse n’amashuri abanza.

Ibikorwa bikeneye umuriro w’amashanyarazi bisaba ko abaturage bajya ahitwa mu cya kabiri ,ahitwa i Nyabisindu cyangwa bakaza mu mujyi wa Muhanga nk’abakeneye inzugi zo kubaka aho bakoresha igihe kiri hagati y’isaha n’igice n’amasaha abiri.

Ibiro by’akagari ka Macyera bitagira umuriro w’amashanyarazi
Bahawe ivuriro (poste de santé) ariko kuba nta mazi, umuriro n’ibindi bikorwaremezo bihari, bakabona nk’imbogamizi

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!