bwiza.com
Amakuru Politiki

Imyaka 18 ishize urupfu rwa Perezida Laurent Desire Kabila rukirimo urujijo

Itariki ya 16 Mutarama 2001, yabaye mbi ku baturage ba Congo nyuma yo kumva inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Perezida wabo, Laurent Desire Kabila, warasiwe mu biro.

Nyuma y’imyaka 18 ishize, bamwe mu baturage be bavuga ko hari ibyiza bazahora bamwibukiraho, birimo kuba yarapfuye ngo agamije guhindura politiki ya Congo, iha umuturage ukwishyira akizana.

Perezida w’ishyaka PRP (Parti de la révolution populaire), Prof. Arthur Cimwanga, aganira na Radiyo Okapi, yagize ati “M’zee yapfuye ku bw’umubiri ariko ni muzima mu mitima yacu, yadusigiye amwe mu magambo y’urufunguzo adusaba kutazagambanira na rimwe igihugu cyacu cya Congo, ibi tuzagenda tubihererekanya uko imyaka izagenda iza”.

Laurent-Désiré Kabila yarasiwe mu biro bye i Kinshasa n’abasirikare bari bashinzwe kumurinda, gusa urupfu rwe rwakomeje kuba amayobera mu mitwe ya benshi.

Umwe mu barinzi ba Perezida Laurent Desire Kabila,Caporal Rachidi Kasereka (Kadogo), niwe warashe sebuja amasasu atatu mu mutwe ahita apfa, uyu musirikare na we ageze hanze aricwa.

Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko nyuma y’iraswa rya Perezida Mzee Kabila wari mu biro bye, hatamenyekanye uwari ku mbarutso y’imbunda Rachidi (Kadogo) yari afite, amuha amabwiriza n’icyo byari bihatse.

Ahagana saa saba n’igice (13h30’) Rachidi Kasereka yarashe sebuja amasasu atatu mu mutwe, mu biro bye i Kinshasa, Col. Eddy Kapend niwe waje gufatanwa n’abandi bantu bagera 100, ashinjwa kuba nimero ya mbere mu gushyira mu bikorwa umugambi wo kwica perezida.

Col. Eddy Kapend wari umutoni nimero ya mbere kwa Mzee Kabila, ndetse wanahaga amabwiriza n’abasirikare bamurusha amapeti, yahamijwe icyaha ashinjwa kuba yari hafi aho, ku biro bya Perezida Kabila, by’umwihariko ngo akaba ari na we wahise arasa Kadogo agisohoka kurangiza misiyo. Yarashe Kadogo ubwo undi musirikare yari amaze kumurasa amaguru.

Ibyo biba, hari umusirikare Lt.Georges Mirindi ngo wari wicaye mu modoka y’i Voiture, ategereje Kadogo ngo amuhungishe, yumvise na we arashwe[Kadogo] ahita yatsa imodoka aragenda.

Radiyo Okapi, mu nkuru yatangaje ku wa 16 Mutarama 2016, igaruka kuri uru rupfu, Emile Mota wari umujyanama wa Perezida Kabila, atanga ubuhamya bwe, ngo yatangaje ko Kadogo ubwo yari amaze kurasa sebuja, yageze hanze habaho kurasana kwe na bagenzi be bari bashinzwe kurinda Perezida.

Ikinyamakuru Jeune Afrique, gitangaza ko Mzee Kabila yarashwe arimo kwakira mu biro bye, uyu Mota wanatanze ubuhamya mu rukiko. Yari umujyanama we mu by’ubukungu, bagombaga kujyana mu ruzinduko rw’akazi i Yaoundé.

Iki kinyamakuru gitangaza ko bitafatwa nk’ ikosa ryakozwe n’abari bashinzwe kurinda perezida, ahubwo ko wari umukino wari wateguwe, ngo kuko abashinzwe kurinda Perezida bose ntibari bemerewe kwinjira mu biro bye, bikaba bitumvikana uburyo Kadogo wari unafite ipeti ryo hasi cyane, yinjiye avuga ko agiye kuvugana na Perezida.

Abafunze bacyekwa kwica Mzee Kabila basabiwe gufungurwa:

Ubutabera bwa Congo-Kinshasa bwakatiye abantu 51 igifungo cy’ imyaka 30 ndetse n’ abandi bakatirwa igifungo cy’ urupfu bashinjwa kwica Perezida Laurent, muri aba bakatiwe igihano cy’ urupfu barimo Col. Eddy Kapend wari icyegera cya Mzee Kabila, banafitanye amasano yo hafi mu muryango, bavuga ko ari inzirakarengane.

Umwe mu bunganizi mu by’ amategeko by’ aba bakatiwe n’ Urukiko  Rukuru rwa gisirikare , Me Roger Cishugi yatangaje ko abo bafunze barengana ngo kuko abicishije Mzee Kabila bakomeje kwidegembya.

Mu mwaka wa  2013, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe na Komisiyo Nyafurika y’ Uburenganzira bwa muntu wanzuye ko urubanza rw’ abantu bashinjijwe kwica Mzee Kabila rwari rugoramye ndetse binasaba ko abo bakatiwe barekurwa mu maguru mashya.
Ku ruhande rwa Leta ya Perezida Joseph Kabila, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ Ubutabera, Alexis Thambwe Mwamba, ngo aba abantu bashinjwa kwicisha no kwica Perezida, ko badashobora guhabwa imbabazi.

Yagize ati “Iki kibazo kirakomeye cyane kandi  ndizera ko abo bantu bafungiye muri gereza ya Makala bagize uruhare rukomeye mu kwicisha Perezida  Mzee Kabila niyo mpamvu bagomba gukomeza kubiryozwa”.

Gusa igikomeje guteza urujijo ni uko nta  rupapuro cyangwa inkurikizi yari yakorerwa Georges Mirindi wari mu modoka hanze y’ibiro bya Perezida ategereje Kadogo ngo amuhungishe, yicwa ataramugeraho, undi ahita ahunga, ubu aba muri suede. Undi ushyirwa mu majwi ni uwitwa Bilal Héritier.

Gutoroka kwa Georges Mirindi, byasize urujijo

Lt Mirindi akimara kumva ko Kadogo arashwe ubwo yari amutegereje inyuma y’ingoro ya Perezida, yakije imodoka aragenda ndetse anahita ahunga. Nyuma yaje gufatwa ashyikirizwa ubutabera.

Mu rukiko, Lt George Mirindi ubwo yabazwaga nk’umuntu uzi byose, wagombaga no kuvuga uwamutumye ngo aze gutegereza Kadogo hanze ngo amucikishe,… aho mu rukiko yavuze ko atameze neza ati “Mu buzima ntabwo meze neza, mu ndeke nzababwira ejo” urukiko rurabimwemerera arataha.

Muri iryo joro, ubwo baenshi bari bategereje kuzumva ukuri ku munsi wari gukurikiraho, Lt Mirindi n’abandi bagenzi be babiri batorotse gereza babifashijwemo n’uwari ahagarariye urwego rw’iperereza, Col. Kasongo.

Nk’uko ibinyamakuru byo muri Congo byagiye bibitangaza, ngo Col Kasongo yabasanze muri gereza arababwira ati “Muze sha, nimuze mumbwire uko mwishe umukuru w’igihugu,…”. Ngo kuko yari asanzwe aza gukubita imfungwa muri gereza, abandi nabo bari bazi ko bagiye kubiryozwa, mu gihe yari gahunda yo kubacikisha, umutangabuhamya ati “Uwitwa Bahati we yasohotse yambaye imyenda myiza, bigaragara ko yari yiteguye”.

Nyuma yo gutorokesha Lt Bahati, Major Bora na Mirindi wagombaga gutanga amakuru menshi, urujijo ruracyari rwose mu mitwe y’Abanye-Congo, bibaza uwaba yarishe Mzee Kabila n’impamvu yabikoze.

Andi makuru ashidikanywaho akanatera urujijo, ngo ni uburyo  Joseph Kabila na nyina Sifa Mahanya babujije Mzee Kabila kwitabira inama yagomba kujyanamo n’umujyanama we mu by’ubukungu, Emile Mota, i Yaoundé. Aha hakaba urujijo no gukeka ko baba baragize uruhare mu iyicwa rye [Mzee Kabila].

Mzee Kabila arasawa ku wa 16 Mutarama 2001, Joseph Kabila yari umugaba w’Ingabo za Congo zirwanira ku butaka. Aho yari ayoboye ingabo muri Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, yatumweho ngo aze kwicara ku ntebe ya se wari umaze kwicwa, ayigeraho nyuma y’iminsi 10.

Joseph Kabila yahise asimbura se ku buyobozi

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Perezida Tshisekedi yasabwe kwimura umurambo wa Mzee Kabila no kubura urubanza rw’abamwishe - bwiza.com 16/04/2019 8:33 am at 8:33 am

[…] Kugeza ubu urupfu rwe ntabwo rwari rwasobanuka, KANDA HANO USOME INKURU BIFITANYE ISANO […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com