bwiza.com
Amakuru Politiki

Leta y’u Rwanda yihanganishije Abanyakenya ku bw’igitero cyaguyemo 14

Leta y’u Rwanda yihanganishije abanyakenya nyuma y’igitero cy’Ubwiyahuzi bwahagabwe ku wa Kabiri tariki ya 15 Mutarama 2019, kikagwamo abantu 14.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mutarama 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yasabye Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Kenya, kwihangana hamwe n’abaturage ba Kenya muri rusange, nyuma y’iri shyano ryabagwiriye.

Yagize ati “ Ndabwira bashiki n’abavandimwe banjye bagize Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya gukomeza kwihangana hamwe n’abaturage ba Kenya ku bw’igitero cy’ubwiyahuzi cyabagabweho”.

Akomeza agaya abagabye iki gitero ‘ubunyamaswa’ mu buryo bwose bushoboka.

Ni igitero cyagabwe mu karere ka Westlands mu mujyi wa Nairobi, ahari Hoteli Ducit.

Mu itangazo Perezida Kenyatta yagejeje ku baturage ba Kenya, yasabye inzego z’umutekano gushakisha buri muntu wese waba yagize uruhare muri iki gitero, by’umwihariko agashimangira ko atazihanganira uwo ari we wese uzashaka guhungabanya umudendezo w’igihugu cyabo gikomeje gukataza mu iterambere.

Yagize ati “Turimo kubaka Kenya yacu iteye imbere, itekanye kandi ya bose, aho umunyakenya ari hose ashobora gutera imbere, nta muntu tuzemerera ko adusubiza inyuma”.

Yakomeje agira ati “ Tuzahiga uwo ari we wese wagize uruhare mu gutanga icyuho, gutegura no gukoresha aya mahano yabaye”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, umutwe wa Al Shabaab wo muri Somalia, wemeje ko ariwo wagabye iki gitero muri Kenya. Si ubwa mbere  hagabwa igitero cy’iterabwoba; mu mwaka wa 2013, nabwo Al Shabaab yagabye igitero mu iguriro rya Westgate Mall, abantu 67 bahaburira  ubuzima.

Izindi wakunda

Bwiza.com