bwiza.com
Ahabanza » Rubavu: Umumotari yafashwe arimo guha ruswa umupolisi
Amakuru mu Rwanda

Rubavu: Umumotari yafashwe arimo guha ruswa umupolisi

Umumotari uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko ukorera mu murenge wa Gisenyi  mu karere ka Rubavu, ku wa 14 Mutarama 2019, yafashwe agerageza guha ruswa abapolisi bari mu gikorwa cyo kurwanya  abamotari  batwara  badafite ibyangombwa n’abica  amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko  abapolisi bari mu kazi ka nijoro bafashe  umumotari witwa Twizerimana Fordouard adafite uruhushya rumwemerera gutwara moto ndetse atanafite icyangombwa kiranga  moto ye (Carte Joune).

Yagize ati “Umumotari yabonye moto  ye bayifashe asaba uwo mupolisi  kumuha amafaranga akamurekurira moto,Umupolisi yarabyemeye amaze kuyamuha ahita amufata”.

CIP Gasasira  yaboneyeho kwibutsa abamotari ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko abantu bagifite umuco mubi wo gushaka gutanga ruswa bitazabahira bazafatwa bagahanwa bikomeye.

Yagize ati “Hari abantu bagifite umuco mubi wo gufatirwa mu makosa bagashaka gutanga ruswa nabagira inama yo kubireka kuko”.

Twizerimana Fordouard  yashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe ku byaha acyekwaho.

Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!