bwiza.com
Ahabanza » RDC: Imirwano hagati y’inyeshyamba z’Abarundi n’ingabo z’u Burundi yaguyemo abantu 17
Amakuru Politiki

RDC: Imirwano hagati y’inyeshyamba z’Abarundi n’ingabo z’u Burundi yaguyemo abantu 17

Imirwano ikomeye yabaye kuri uyu wa Gatatu, itariki 16 Mutarama hagati y’inyeshyamba z’Abarundi zikorera mu misozi ya Kabere, muri Teritwari ya Uvira ndetse n’inyeshyamba zikorana bya hafi n’ubutegetsi bw’u Burundi, yaguyemo abantu 17 mu gihe bivugwa ko izi mpande zombi zinafashwa n’inyeshyamba za Mai-Mai z’Abanyekongo.

Imibare y’ibanze yatangajwe ni abantu 17 bishwe ku ruhande rw’inyeshyamba z’Abarundi ndetse n’umwe wakomeretse bikabije ku ruhande rw’umutwe w’Imbonerakure nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.

Inyeshyamba z’Abarundi havugwamo iza FOREBU, RED TABARA na FNL, biravugwa ko zaguwe gitumo ziri mu birindiro byazo zigasukwaho urufaya rw’amasasu na za bombe guhera saa kumi za mugitondo. Imirwano yahereye Kabere, mu birometero 20 ujya mu burengerazuba bwa Sange, ikomereza mu bice bituranye bya Mubere na Mulenge.

Umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile ya Sange, Bernard Kadogo Tondo, avuga ko abavanwe mu byabo n’iyi mirwano bahungiye Sange na Kigoma. Aba baturage bahunze bemeje ko kuva kuwa kabiri, itariki 15 Mutarama babonye mu giturage cyabo abantu bitwaje ibikoresho bihagije bya gisirikare bambaye impuzankano z’igisirikare cy’u Burundi bari kumwe n’Imbonerakure.

Aba ngo bakaba barambutse ikibaya cya Rusizi babifashijwe n’inyeshyamba za Mai-Mai Kijangala mbere yo kwerekeza mu misozi migufi. Inyeshyamba z’Abarundi zatewe nazo ngo zikaba zifashwa na Mai-Mai Kihebe.

Komanda w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola2 muri Kivu y’Amajyepfo, Gen. David Rugahi Sengabo, yasezeranyije ko agira icyo atangaza mu masaha ari imbere ku kijyanye n’iyo mirwano yabereye ku butaka bwa Congo abanyamahanga baharwanira.

Inyeshyamba z’Abarundi zakuwe mu birindiro byazo zikaba zarasubiye inyuma zerekeza mu misozi miremire ya Kiriama, mu burengerazuba bw’ahabereye imirwano nk’uko andi makuru aturuka muri FARDC mu kibaya cya Rusizi avuga.

Izindi wakunda

Bwiza.com