bwiza.com
Ahabanza » Ange Kagame yikomye abaha umukunzi we imyirondoro itari yo
Amakuru mu Rwanda

Ange Kagame yikomye abaha umukunzi we imyirondoro itari yo

Ange Kagame yikomye abakomeje kwita umukunzi we izina rya Billy, kuvuga ko afite imyaka 25 y’amavuko ndetse no kuba yarize muri MIT (Massachusetts Institute of Technology.

N’ubwo anyomoza ibyo avuga ko benshi bahuriyeho mu nkuru bagiye bandika, Ange abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2019, nta n’ubwo agaragaza iby’ukuri, ngo anavaneho urwo rujijo.

Yagize ati “Ndabaramukije mwese na buri wese wagiye yandika inkuru isa. Umukunzi wanjye ntabwo yitwa Billy ndetse nta n’ubwo ari izina yitwa ry’akabyiniriro, ntabwo yigeze ajya muri MIT ndetse nta nubwo afite imyaka 25. Ndabashimiye mwe mwese mwakurikiye ikiganiro cyanjye (TED talk).

Ku wa 28 Ukuboza 2018, nibwo inkuru yasakaye mu binyamakuru ko Ange Kagame yasabwe akanakobwa mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame ruherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro, umuhango  watumiwemo abo mu miryango n’inshuti z’umuryango.

Bitangazwa ko umusore yasabiwe yitwa Bertrand Ndengeyingoma akaba umuhungu wa  Cyrille Ndengeyingoma.

Ange Kagame n’umukunzi we
Uturutse iburyo, abasore batatu bambaye amakote ni amavandimwe ba Ange Kagame
Ababyeyi ba Ange Kagame n’umukunzi we

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

kanyankore Jackson 04/02/2019 3:40 pm at 3:40 pm

Uwo Mugabo URAYENEZA Gerard, mbere yo kugira icyo avuga nabanze asobanure ukuntu Iryo shuri ryari iryaba babyeyi none akaba yararibambuye kumbaraga? Nabanze arisubize abo yaryambuye kuko bari baramutoreye kuriyobora birangira aribarumije. Natange ishuri ryabandi abone kuvuga ubusa.

Subiza
kanyankore Jackson 04/02/2019 3:44 pm at 3:44 pm

Uwo Mugabo Urayeneza Gerard, Yigize Umwami w’Amajyepfo kuburyo nta muntu ukivuga nuvuze amuraba ivu

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!