bwiza.com
Ahabanza » Ntimuzigera mukunda Museveni kundusha-  Dr Besigye
Amakuru

Ntimuzigera mukunda Museveni kundusha-  Dr Besigye

Umwe mu batavugarumwe n’Ubutegetsi bwa Uganda, Rtd Col Dr Kiiza Besigye alias Kifefe yeruriye abaturage b’Akarere ka Kiruhura ababwira ko badashobora gukunda Perezida Museveni nk’uko we yabikoze.

Dr Besigye ni umwe mu batangije urugamba rwo kubohora Uganda mu 1980. Yabaye muganga bwite wa Perezida Museveni gusa nyuma baza gushwana amushinja kunyuranya n’imirongo migari ya politiki bemeje ko bazagenderaho mbere yo kurasa isasu rya mbere.

Besigye yatangaje ibi mu muhango w’ubukwe bw’umuhungu w’inshuti ye, George Mutagaizi bwabereye mu gace ka Buremba, AKarere ka Kiruhura. Ni umuhango wari witabiriwe na bamwe mu bategetsi bakomeye  muri Leta barimo Minisitiri w’Umutekano, Gen Elly Tumwine.

Dr Besigye ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ubukwe/ Ifoto: Chimpreports 

Mu nkuru ye bwite, Dr Besigye yavuye imuzingo uburyo yakunze akanakorana na Museveni mu 1980.

Ati “ Mu 1980, nari mu bantu bamamazaga Museveni muri aka gace, mwanze kumutora. Mwatoye Kutesa. Twebwe twaramukundaga ( Museveni), mwe mutora umukandida wa DP, Njye na Museveni twari muri UPM (Uganda Patriotic Movement), twayitangirije i Kampala. Ikirangantego cyacu byari ibiganza bibiri bisuhuzanya. Twakwirakwije amatwara ya UPM muri iki gihugu.”

Besigye yibukije abari aho ibyo babazaga Museveni mbere yo kwanga kumutora. Ati “ Ufite inka?ntazo, ufite urugo? Ntarwo? Urata igihe. Mwavugaga ibi mu gihe twe twamukurikiye kuko yavugaga ukuri. Yagiye mu ishyamba tumusangayo. Njye nari umuganga, narafunzwe kubera amatora yo mu 1980. Abo twari kumwe barishwe, kubw’amahirwe ndatoroka njya muri Kenya, ngaruka njya mu ishyamba.”

Besigye yabwiye abari bitabiriye ubu bukwe ko bagenzi basaga 500,000 baguye mu ishyamba ndetse aboneraho no kwerurira abari aho bigamba ko bakunda Museveni.

Ati “ Ndashaka kubabwira bana b’Imana, nk’uko nkunze kubigarukaho, muba mwibeshya iyo mwibwira ko mukunda Museveni kurusha uko Besigye yamukunze. Namukune mu gihe nta kintu na kimwe yari afite, uyu munsi sinzi niba twamenya neza umukunda bitewe n’ibyo afite.”

Mu mbwirwahuhame ndende igaragara kuri Chimpreports, Besigye yibukije abari aho ko ari mu bazanye impinduka muri Uganda, akemera kujya mu ishyamba, nta mwana, nta mugore kandi yari afite kazi keza, kamwishyura atubutse.

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!