bwiza.com
Ahabanza » Huye: Abagororwa batanu barashwe
Amakuru Politiki

Huye: Abagororwa batanu barashwe

Abaturiye gereza ya Huye,ku Karubanda, bavuga ko ahagana saa Mbiri z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mutarama 2019, humvikanye amasasu menshi, bikavugwa ko abagororwa batanu barashwe ubwo bageragezaga gutoroka.

Havugimana Pierre ni umwe mu baturage batuye ku Karubanda, avuga ko yari ari mu nzira ataha yumva amasasu avuga ariko ntibyamara akanya karekare.

Ati “Nari kumwe n’umugore n’undi mugabo dutaha, amasasu yaturitse twikangamo ariko twumva ari kuri gereza dukeka ko hari ikibaye, turimo kumva bamwe bavuga ko hari imfungwa zarashwe zitoroka, niyo makuru abaturage twamenye ariko nta kirenze kuri ibyo tuzi”.

Itoroka muri gereza ya Huye iherereye mu Majyepfo y’igihugu ryaherukaga mu mwaka wa 2014, ubwo abagororwa bane batorokanaga n’umucungagereza.

Amakuru atugeraho nuko abarashwe bagapfa ni; Nteziryayo Patrick washinjwaga ubujura bwitwaje intwaro yari yarakatiwe imyaka 12, Uwiringiyimana Jeremie wari warakatiwe umwaka umwe kubera ubujura, Uwitonze Claude wari warakatiwe imyaka itanu kubera ubujura, Byiringiro Gedeon wari warakatiwe imyaka ibiri kubera ubujura na Karangwa Gilbert wari warakatiwe imyaka itatu kubera ubujura.

Mu gushaka kumenya icyo Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, ruvuga kuri iri toroka, Bwiza.com yavugishije umuvugizi warwo, CIP Sengabo Hillary avuga ko aragira icyo atangaza mu kanya kari buze.

Izindi wakunda

Bwiza.com