bwiza.com
Ahabanza » Rubavu: Batatu bashinjwa kunyereza umutungo wa Sacco-Rugerero baburiwe irengero
Amakuru Politiki

Rubavu: Batatu bashinjwa kunyereza umutungo wa Sacco-Rugerero baburiwe irengero

Ubushinjacyaha buratangaza ko mu bantu bagera kuri bane bakekwaho kurigisa umutungo wa Sacco ya Rugerero umwe ari we watawe muri yombi mu gihe abandi bagera kuri batatu barimo umugore umwe bacitse bakaba bari gushakishwa.

Ku wa  14 Mutarama  2019  Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bwatangiye gukurikirana  dosiye iregwamo  abantu batatu 3 bakekwaho icyaha cyo kurigisa umutungo wa  SACCO- INDATWA RUGERERO.

Abakekwa ni Mutuyeyezu Didier  wari ushinzwe kuzuza amafishi uyu akaba ari mu maboko y’ubutabera; Mugabo Patrick wari Umubaruramari wa SACCO ubu akaba yaratorotse, ari gushakishwa ; Gakuba Tito wari umubitsi nawe yaratorotse, Kanyabumeza Prudencienne wari umubitsi nawe yaratorotse, ari gushakishwa.

Kugeza ubu iperereza rikaba ryekana ko muri SACCO INTARUTWA- RUGERERO harigishijwe amafaranga agera kuri 31,477,580 frw, bigizwemo uruhare n’ abahoze ari babakozi b’iyo  SACCO, nk’uko byerekanwa n’ubugenzuzi burimo gukorwa.

Muri rusange, uburyo bagiye banyereza ayo mafaranga, huzuzwa amafishi y’abanyamuryango,  bakagaragaza ko ba nyir’amakonti babikije amafaranga nyamara ntayo bashyizeho, nyuma ayo mafaranga akazabikuzwa kandi atarigeze agera ku ma konti y’ abakiririya.

Bikaba bikekwa ko iki gikorwa bagiye bacyumvikanaho na ba nyir’ amakonti kuko ubushinjacyaha buvuga ko bwasanze nka Mutuyeyezu Didier  yarabikoreraga kuri Konti ya mushiki we. Hari kandi n’ubwo abakekwa babikuzaga amafaranga ku ma konti y’abakiriya ba nyiri amakonti batabizi.

Mu rwego rw’ikurikirana cyaha, Ubushinjacyaha bwasabye ko Mutuyeyezu Didier yaba afunzwe by’agateganyo, mu gihe iperereza rigikomeza. Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi, rukaba rwasanze icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gifite ishingiro,  rufata  icyemezo ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Igihano kuri iki cyaha kiri hagati  y’imyaka 7 n’imyaka 10 y’igifungo, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo wanyerejwe.
nk’uko biteganywa  mu ngingo ya Itegeko  N°54/2018  ryo  kuwa 13/08/2018 Ryerekeye  Kurwanya Ruswa .

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Imicungire mibi ya za SACCO iratanga isomo kuri RCA na BNR - bwiza.com 03/06/2019 8:59 am at 8:59 am

[…] Tariki 24 Mutarama: Batatu bashinjwa kunyereza umutungo wa Sacco-Rugerero mu karere ka Rubavu baburiwe irengero […]

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com