bwiza.com
Amakuru Imikino

APR FC igiye gucakirana na AS Kigali idafite Kapiteni wayo n’umuzamu ubanza mu kibuga

Ubwo ikipe ya APR FC izaba icakirana na AS Kigali mu mukino ufungura irushanwa ngarukamwaka ry’igikombe cy’Intwari 2019, ntabwo izaba ifite kapiteni wayo, Mugiraneza Jean Baptiste n’umuzamu wayo ubanza mu kibuga, Kimenyi Yves.

Umukino ufungura iri rushanwa uraba kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 26 Mutarama 2019,  APR FC na AS Kigali zikazakinira kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Nk’uko ikipe ya APR FC yabitangaje ibicishije ku kinyamakuru cyayo, ivuga ko izakina uyu mukino idafite kapiteni wayo Mugiraneza ufite ikibazo cy’umutsi wo mu itako ndetse ko atanabashije gukora imyitozo yo ku wa Kane.

Usibye kapiteni wabo, APR FC kandi itangaza ko izakina uyu mukino idafite umunyezamu wayo usanzwe ari nimero ya mbere, Kimenyi Yves na we urwaye mu kabombambari.

Itangaza kandi ko Myugariro Rugwiro Herve na Iranzi Jean Claude bari bamaze iminsi barwaye batangiye imyitozo ndetse ngo bakaba bari mubaziyambazwa mu mukino wo ku munsi w’ejo. Usibye aba bagarutse, APR kandi izakina uyu mukino ifite Butera Andrew na we wari umaze ukwezi n’igice atagaragara mu kibuga.

Urwego rw’Igihugu rw’Intwari z’Igihugu,Imidari n’Impeta by’Ishimwe rufatanyije n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, nibo bateguye iri rushanwa ry’igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya kane.

Irushanwa ry’uyu mwaka rizitabirwa n’amakipe yarangirije mu myanya ine ya mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize; APR FC, AS Kigali, Rayon Sports na Etincelles FC.

Uko amakipe azahura

Tariki 26 Mutarama 2019

  • APR FC vs AS Kigali (15h30)
  • Rayon Sports vs Etincelles (18h00)

Tariki 29 Mutarama 2019

  • Etincelles FC vs APR FC (15h30)
  • AS Kigali vs Rayon Sports (18h00)

Tariki 1 Gashyantare 2019

  • AS Kigali vs Etincelles FC (15h30)
  • APR FC vs Rayon Sports (18h00)

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!