bwiza.com
Ahabanza » Ange Kagame aranenga gutesha agaciro Ikinyarwanda kwagaragaye muri Miss Rwanda 2019
Amakuru Imyidagaduro

Ange Kagame aranenga gutesha agaciro Ikinyarwanda kwagaragaye muri Miss Rwanda 2019

Ange I. Kagame, umukobwa w’umukuru w’igihugu, Paul Kagame, aranenga iteshagaciro ry’Ururimi rw’Ikinyarwanda ryagaragaye mu birori bisoza irushanwa rya Miss Rwanda 2019, aho avuga ko kuba umuntu atavuga ururimi rw’amahanga bidakwiye gutuma nawe ubwe ateshwa agaciro.

Ku Mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, itariki 26 Mutarama 2019 nibwo hamenyekanye Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 nyuma y’aho abakobwa 15 bari basigaye mu irushanwa babanje kunyura imbere y’abakemurampaka bakabazwa ibibazo nabo bakabisubiza.

Mu babajijwe ariko, harimo abo byagaragaye ko bagize imbogamizi z’ururimi rw’Icyongereza ndetse bibagira ingaruka zatumye batsindwa barimo na Mwiseneza Josiane wakunze kuvugisha abatari bacye muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, umukobwa wa Perezida Kagame, Ange Kagame yanenze ibi bintu agira ati: “Umukobwa uvuga ikinyarwanda neza ari gucishwa bugufi kubera kutabasha kwisobanura mu rurimi rw’amahanga. Abakemurampaka basubiramo ikibazo gikennye mu magambo mu rurimi umuntu atavuga inshuro eshatu cyangwa enye ntibisobanutse!”

Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019

Twababwira ko irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryegukanwe na  Nimwiza Meghan wari wambaye numero 32, akurikirwa na Uwihirwe Yasipi Casimir wari wambaye numero 21 wabaye Igisonga cya Mbere, Uwase Sangwa Odillle wari wambaye numero 16 wabaye Igisonga cya Kabiri, mu gihe Mwiseneza Josiane wari wambaye numero 30 yabaye Miss wakunzwe cyane (Miss Popularity).

Izindi wakunda

Bwiza.com