bwiza.com
Ahabanza » Kaminuza ya Gitwe baravuga ko Inteko nitabakemurira ikibazo, Perezida Kagame azabarenganura
Featured Mu mashuli

Kaminuza ya Gitwe baravuga ko Inteko nitabakemurira ikibazo, Perezida Kagame azabarenganura

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019, nyuma y’uko hatangajwe ifungwa ry’amashami abiri ya Kaminuza ya Gitwe ariyo Laboratwari n’iry’ubuvuzi, iyi Kaminuza yatangaje ko Inteko Nshingamategeko nitabarenganura baziyambaza Perezida Kagame.

Ibi bije nyuma yaho ku wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019,  inama yahuzaga Minisiteri y’Uburezi, Inama Nkuru Igenga Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe, inama kandi yari yatumiwemo n’itangazamakuru yaberaga ku cyicaro cy’iyi Minisiteri ku Kacyiru ahanini yagarutse ku gufunga amashami abiri y’ubuvuzi na Labo muri kaminuza ya Gitwe.

Minisitiri w’uburezi Dr. Mutimura Eugene yatangaje ko amashami abiri afunzwe burundu kugeza igihe ibyo iyi kaminuza isabwa ibyujuje ikongera gusaba uburenganzira bwo kuyigisha. Yasobanuye ko ibyo umuyobozi w’iyi kaminuza yababwiye nabyo ubwabyo bidatanga icyizere ko ibyo basabwa bizakosoka.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Munyakazi Isaac agaragaza ko laboratwari z’iyi kaminuza zitujuje ibisabwa birimo n’ibikoresho nkenerwa mu kwiga ubumenyingiro (practice). Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kaminuza ifite ikibazo cy’abarimu bake kandi abanyeshuri ari benshi.

Yagaragaje ko ibipimo mpuzamahanga Minisiteri y’uburezi igenderaho biteganywa ko umwarimu umwe agomba kwigisha abanyeshuri basaga 20. Nyamara igenzura ryakozwe n’inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza(HEC) ngo rigaragaza ko muri iyi kaminuza umwarimu umwe yigisha abasaga 86.

Agira ati”Ibi bikomeza kudindiza ireme ry’uburezi kandi ntitwakomeza kubirebera”. Yongeraho ko bakira abanyeshuri batujuje ibisabwa mu rwego rwo gucuruza kandi ko ubuganga butitaweho byagira ingaruka mbi ku rwego rw’ubuzima.

Ku ruhande rwa Kaminuza ya Gitwe, umuyobozi uyihagarariye mu mategeko akaba anahagarariye abayishinze, Urayeneza Gerard atangaza ko ibyemezo bya Minisiteri y’uburezi batabyemera kandi ko bidatinze bazajyeza ikibazo cyabo mu nteko ishingamategeko batagikemura hakaziyambazwa Perezida wa Repubulika.

Agira ati “Umukuru wa kaminuza yasobanuye uko ibihugu biri mu nzira y’amajyambere bituzuza ibisabwa bimeze nk’ibyateye imbere muri za kaminuza, aho yavuze ko u Rwanda rukennye rutakagombye gusaba ibintu byinshi nka Leta zunze ubumwe za Amerika cyangwa Uburayi kuko u Rwanda ni igihugu gikennye”.

Urayeneza yakomeje avuga ko kuba Minisiteri ivuga ko Laboratwari yabo itujuje ibisabwa, ko atari byo ngo kuko nayo ubwayo ibizi ko Laboratwari ziri muri Kaminuza ya Gitwe ari zo za mbere mu Rwanda mu bwiza kuko ntahandi ziri, ati  “Abanyamakuru namwe muri abantu muzaze i Gitwe muzisure murebe.”

Ubwo abanyamakuru barimo babaza ibibazo bitandukanye, Urayeneza yasabye kugira icyo avuga  Minisitiri amwima ijambo, avuga ko ibyo uyobora kaminuza atanze nk’ibisobanuro bihagije kandi bidatanga icyizere mu gukemura ikibazo ku buryo burambye.Agaruka ku gihombo byateje iyi kaminuza gisaga miliyali imwe n’igice kandi bagikomeje guhomba.

Urayeneza avuga ko abarimu b’abanyamahanga bari bahaye akazi Minisiteri y’uburezi ku bufatanye na HEC bategetse kaminuza kubagumana bagakomeza kubahemba no mu gihe batari mu kazi.

Urayeneza Gerard

Ukwivuguruza kuri Minisiteri y’Uburezi

Uwahoze ayobora Minisiteri y’Uburezi, Dr. Musafiri Papias Malimba ubwo yasuraga kaminuza ya Gitwe mu 2018 yatangaje ko yujuje ibisabwa . Mu magambo ye yagize ati “uru rugendo twakoze twari rugamije kureba aho iyi kaminuza igeze ikosora ibyo yasabwe. Ibyo twabonye bihuye n’iby’itsinda ry’abatekenisiye ryagaragaje muri raporo”. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko itsinda ryari rigizwe na HEC ndetse n’impuguke zakoze raporo igaragaza ko iyi kaminuza yujuje ibisabwa bityo yahise ikomorerwa.

N’ubwo iyi kaminuza inengwa kutagira laboratwari zujuje ibisabwa Dr. Papias yari yivugiye ko hari laboratwari nziza kandi abanyeshuri bishimye kuko biga neza kandi bakaba bafite abarimu b’abahanga.

Minisitiri Dr. Mutimura Eugene nawe ubwo yamaraga guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’uburezi nawe yasuye iyi kaminuza aho we ubwe yatangaje ko ibyo basabwaga byari bigeze ku kigero cya 85% kandi ko mu kwezi kumwe bizaba byagiye mu buryo. Ibi ntibitandukanye cyane n’ibyo uwo yasimbuye muri iyi Minisiteri yari yatangaje.

Gufungwa kw’amashami abiri y’iyi kaminuza bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri no ku gihugu muri rusange cyane ko byagiye bivugwa ko abenshi mu baganga bakorera mu Rwanda 30% bakuye ubumenyi muri Kaminuza ya Gitwe . Uhagarariye iyi kaminuza mu by’mategeko avuga ko aziyambaza Inteko Nshingamategeko byakwanga akiyambaza Perezida wa Repulika y’u Rwanda.

Mbarubukeye Etienne

 

 

 

Izindi wakunda

4 Ibitekerezo

ruremy 30/01/2019 12:28 pm at 12:28 pm

niba hari aga frw babasabye mwagatanze koko

Subiza
Rwasubutare 30/01/2019 6:40 pm at 6:40 pm

Reka reka ntibakinishe medicine na surgery. Nugusohora ba dogiteri rumashana bakamara abantu. Nta medicine ikwiye kwigishwa i Gitwe yewe. Prezida se we yashyigikira ibyo abashinzwe imyigishirize banenze? Medicine barayisukira ntibazi ibyo bakinisha…

Subiza
Mahirwe Aime 31/01/2019 7:30 am at 7:30 am

Nubwo ntacyo nahindura ku cyemezo cyafashwe, ariko abanyarwanda hari ibyo tugomba kurenga: ntabwo ubuyobozi bugomba gushingira ku muntu, Gitwe bayifunguriye imaze kuzuza ibisabwa bukeye ngo bayifungiye Burundi!!!
Uretse na Kaminuza ya Gitwe nibatubwire indi kaminuza ifite Umwarimu umwe ku banyeshuli 25 mu Rwanda! Harya primaire uretse no kubura abarimu intebe zo zirahagije!!! Mineduc ntiyitwaze ko idufitiye impuhwe ahubwo ni ikibazo ifitanye na banyirikigo! Muri Congo se abigayo ubuganga ntibaba barize uburezi, ubwubatsi…. Iyo bajye se ntibahabwa akazi!!!!!!! Mureke gutonesha na munyumvishirize mukorere abanyarwanda.

Subiza
Mani 31/01/2019 7:40 am at 7:40 am

Ariko ubundi babaretse bakiga niba bizeyeko ko akazi gatangwa hakozwe ipiganwa ubwo abize i Gitwe ntibazajya baratsindwa! Ubwo se imyaka maze ntakazi nuko nize I Gitwe!!! Bangamwabo ni Umwana w’umunyarwanda, muhafunge twigire muri RDC niho tuzatanga frw make.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Ntibyemewe