bwiza.com
Ahabanza » Rulindo: Ndahayo Freedom wanyunyuzaga imitsi y’abaturage yiyita umukozi wa EUCL yafashwe
Amakuru mu Rwanda

Rulindo: Ndahayo Freedom wanyunyuzaga imitsi y’abaturage yiyita umukozi wa EUCL yafashwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi yafashe umugabo  wiyitaga umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro (EUCL) wakaga abaturage amafaranga abizeza ko azabagezaho bimwe mu bikoresho bizabafasha kubona amashanyarazi.

Ndahayo Freedom w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo niwe wafashwe yiyita umukozi wa EUCL (Energy Utility Corporation Limited) akaba yakaga amafaranga abaturage abizeza ko azabaha insinga z’amashanyarazi ndetse na mubazi (Cash Power) bazifashisha mu kugeza umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yatangaje ko ifatwa rya Ndahayo rya gizwe mo uruhare n’abaturage batanze amakuru.

Yagize ati” Hari abaturage babiri batuye mu kagari ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi bari bamaze guha uyu mugabo amafaranga agera ku bihumbi 225,000frw abizeza ko azabazanira ibyo bikoresho vuba.”

CIP Rugigana yakomeje avuga ko umwe muri aba baturage babiri batanze amafaranga yabonye bitinze agira amakenga ,ajya kubaza kuri EUCL iby’uwo mukozi wabo niko gusanga batamugira mu bakozi babo.

Urwego rushinzwe gukwirakwiza amashanyarazi  narwo rwahise rutanga amakuru kuri Polisi, Ndahayo arafatwa.

Yaboneyeho gukangurira abaturage kujya baba maso kuko abantu ba bihemu nk’abo biyitirira ibyo batari byo usanga babeshya benshi.

Yagize ati” Igihe tugezemo ni uko buri wese aba ijisho rya mugenzi we, buri wese akirinda abantu nk’aba baza baka amafaranga umuntu bataramuha icyo bayaguze. Ikindi hakabaho no kugira amakenga y’uwo muguze kuko hari igihe ibyo muguze biba ari ibyibano cyangwa se byararengeje igihe cyo gukoreshwa”.

Yagiriye inama abantu bakirambirije kurya utwabandi batavunikiye kuvana amaboko mu mufuka bagakora bityo bakirinda ingaruka byabagiraho.

Kuri ubu Ndahayo Freedom afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bushoki aho ari gukurikiranwa n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB).

Igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngigo ya cyo ya 279, ivuga ko  kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda;  ubihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!