bwiza.com
Amakuru mu Rwanda

Huye/Ruhango: Babiri bafatanwe litiro zisaga 30 za Kanyanga

Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, Polisi ikorera  mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Ruhango kuri uyu wa 29 Mutarama,yafashe  abagabo babiri bafite litiro zisaga 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga mu kuyiteka.

Ibi bikorwa byafatiwemo Mushirarungu Christine wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye amaze guteka litiro 20 za Kanyanga mugihe Mukarage Alphonse wo mu murenge wa Ruhango yafatanwe Litiro 16 za kanyanga n’ibikoresho akoresha mu kuyiteka.

Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge  byakozwe na Polisi ifatanyije n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ziriya ngo  hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata niko kubafatira mu cyuho.’’

Yakomeje ashimira abaturage ba Huye na Ruhango  imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bw’urubyiruko dore ko arirwo rugaragara cyane muri ibi bikorwa.’

CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru kugihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano w’abaturage.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye  bigatuma adakora igikwiye.’’

Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  mu ngingo yaryo ya  263  riteganya ko  umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa  igifungo kuva  ku myaka irindwi(7)  kugeza ku gifungo cya  burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!