bwiza.com
Ahabanza » Icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka
Amakuru Politiki

Icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka

U Rwanda rurateganya kohereza icyogajuru cyarwo cya mbere mu kirere muri uyu mwaka wa 2019, ari nako ruhita rujya ku rutonde rw’ibihugu bikeya byo muri Afurika byamaze kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere.

Ni umugambi u Rwanda rufatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) ndetse n’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (JAXA).

Aya makuru mashya y’uko u Rwanda ruzohereza icyoogajuru cyarwo mu kirere muri uyu mwaka wa 2019 yatangajwe n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), aho umuyobozi wacyo, Patrick Nyirishema yatangaje ko bari kugerageza kugabanya igihe ku buryo icyogajuru kizoherezwa nyuma y’inama ya Transform Africa.

Inama ya Transform Africa ikaba ari inama ngarukamwaka ibera I Kigali igamije iterambere mu ikoranabuhanga. Muri uyu mwaka iyi nama ikaba iteganyijwe muri Gicurasi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imigambi yo kohereza icyogajuru cyarwo mu kirere ndetse n’imigambi migari ya gahunda y’igihe kirekire y’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, byatangajwe bwa mbere mu 2017.

Kugira icyogajuru mu kirere muri iki gihe ku isi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ibihugu bitarenze 10 muri Afurika byabashije kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere ariko uko ibyogajuru bikorwa bigenda birushaho kugabanywa mu bunini no kuboneka ni nako ibihugu byinshi byo muri Afurika biteganya kungukira ku makuru bizajya bikura kuri byo.

Kuri ubu itsinda ry’Aba engineers b’Abanyarwanda batanu riri muri kaminuza ya Tokyo rikorana na bagenzi babo b’Abayapani kuri uyu mushinga, aho bagira uruhare mu gishushanyo cy’icyogajuru cy’u Rwanda no mu kucyubaka.

RURA ikaba yahishuye ko irindi tsinda ry’abagera kuri 15 rizigishirizwa mu Rwanda ibijyanye n’ikoranabuhanga ry’ibyogajuru uhereye mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

Guverinoma y’u Rwanda irifuza gukoresha ikoranabuhanga ry’ibyogajuru mu bushakashatsi mu nzego zitandukanye, aho ishaka gukoresha amakuru y’ibyogajuru mu igenamigambi.

Aya makuru akazajya yifashishwa mu guteganyiriza ubuhinzi, mu kumenya uko ikirere cyifashe no mu zindi nzego.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com