bwiza.com
Ahabanza » Nyarugenge: Urukiko rwahaye umugisha ikirego cya Bakame, rutegeka Rayon Sports kumwishyura
Imikino

Nyarugenge: Urukiko rwahaye umugisha ikirego cya Bakame, rutegeka Rayon Sports kumwishyura

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu tariki 1 Gashyantare 2019 nibwo hasakaye itangazo cy’icyemezo cy’urukiko rwa Nyarugenge ritegeka  ikipe ya Rayon Sports kwishyura Ndayishimiye Eric Bakame amafaranga asaga miliyoni  7 kubwo  kumwirukana bidakurikije amategeko.

Uyu munyezamu wahagaritswe ku kazi amezi arenga 6 bivugwa ko azira ubugambanyi, yaje gutanga ikirego cye  murukiko rwa Nyarugenge cy’uko  yarenganyijwe agahagarikwa mu buryo budakurikije amategeko ndetse akamara igihe kingana n’amezi 6 adahembwa.

Nyuma yo gusuzuma ikirego cya Ndayishimiye Eric bakunze kwita  Bakame, mu ibaruwa dufitiye copi ibigaragaza, urukiko rwa Nyarugenge rwanzuye ko amasezerano ya Ndayishimiye Bakame yasheshwe mu buryo budakurikije amategeko byatumye rutegeka kumwishyura amafaranga asaga miliyoni 7 akubiyemo  imishahara,indishyi,Kwishyura umwungazi mu mategeko ndetse n’uduhimbaza mushyi atahawe kandi yari akwiye kubona.

Bakame yakiniye ikipe ya Rayon Sports imyaka 5 atwara ibikombe bitandukanye bikinirwa hano mu Rwanda harimo Ibyashampiyona,ibyamahoro,agaciro ndetse niby’intwari, mu mwaka ushize nibwo yagertsweho icyaha cyo  kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert biturutse kumajwi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga nubwo atigeze abiregerwa ngo urukiko rubimuhamye. Magingo aya arabarizwa mu Gihugu cya Kenya mu ikipe ya AFC Leopards.

Icyemezo cy’urukiko

 

Izindi wakunda

Bwiza.com