bwiza.com
Amakuru Politiki

Polisi handball Club yegukanye igikombe cy’intwali itsinze APR Handball Club

Kuri  iki cyumweru tariki 03 Gashyantare nibwo mu Karere ka Gicumbi hashojwe irushwanwa ryo guhatanira igikombe cyo kwibuka intwari z’ u Rwanda. Ikipe ya Polisi Handball Club ikaba yatsinze iya APR Handaball Club ibitego 29 kuri 28.

Ni irushanwa ryari rimaze iminsi ibiri,ryahuhuzaga amakipe 11 yose akina uyu  umukino w’amaboko uzwi ku izina rya Handball.

Ikipe ya Polisi Handball Club ibitego byayo byatsinzwe na CPL Mutuyimana Gilbert , Tuyishime Zachalie na Rwamanywa Viateur.

Umutoza w’ikipe ,  Inspector of Police (IP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko nk’abakinnyi bakiriye neza intsinzi kandi  nk’urwego rushinzwe umutekano bakaba bishimiye kuba begukanye igikombe kitiriwe intwari zitangiye u Rwanda.

Yagize ati:”Nk’abakinnyi  ba Polisi y’u Rwanda, urwego rushinzwe umutekano w’igihugu biradushimishije cyane kandi birarushaho kudufasha kwibuka intwari zitanze kugira ngo igihugu cyacu kibe kigeze aho kiri uyu munsi.”

Yakomeje avuga ko iki gikombe babonye kibimburiye ibindi bizatwara muri uyu mwaka w’amarushanwa mu mukino wa Handball nk’uko no mwaka ushize byagenze.

Ati:”Iki ni igikombe cya mbere dutwaye kuva uyu mwaka wa 2019 watangira, kiraduha imbaraga zo gukomeza guhatanira ibindi bikombe bizakinirwa muri uyu mwaka nabyo tukazabitwara n’uko umwaka ushize byagenze.”

IP Ntabanganyimana yashimiye ubwitange bwaranze abakinnyi muri  iri rushanwa ariko cyane cyane ashimira ubuyobozi bw’igihugu n’ubwa Polisi y’u Rwanda idahwema kubatera inkunga yose ishoboka kugira ngo bakomeze kwesa imihigo.

Yijeje abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’abafana muri  rusange ko we n’ikipe abereye umutoza bazakomeza gukora iyo bwabaga bagakomeza guhesha ishema igihugu ndetse n’urwego rwa Polisi muri rusange haba mu marushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Twabibutsa ko iki gikombe k’intwari n’ubundi cyari gifitwe n’iyi kipe ya Polisi Handball Club kuko n’umwaka ushize niyo yari yagitwaye.Iyi kipe kandi ikaba imaze kuba ubukombe kuko imaze imyaka myinshi  ariyo  yegukana igikombe cya shampioyana ya Handball ndetse n’andi marushanwa atandukanye muri  uyu mukino w’amaboko.

Mu makipe 11 yari yitabiriye iri rushanwa Polisi Handball Club yabaye iya mbere itwara igikombe, APR Handball iba iya kabiri naho iya Gatatu yabaye iyo mu ishuri ryisumbuye rya Kigoma( ES Kigoma) ryo mu karere ka Ruhango.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com