bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Abantu 11 baguye mu mirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba

Abantu 11 barishwe abandi benshi barakomeretswa n’amasasu mu mirwano yahuje kuwa Gatandatu ushize, itariki 02 Gashyantare, Igisirikare cya Congo, FARDC, n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro ahitwa Torgess, igiturage kiri mu birometero 25 uvuye mu Gasantere ka Blukwa muri sheferi ya Bahema y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Djugu.

Imirwano yabaye mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ubwo abitwaje intwaro bateraga iki giturage cya Torgess giherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Albert nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Sheferi ya Bahema y’Amajayaruguru, Pilo Mulindro.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko abasirikare barwanira mu mazi ba Congo bari hafi aho bahise bahunga, maze abateye bagatangira gusahura abaturage ibintu birimo ibikoresho by’uburobyi, nk’aho batwaye moteri umunani, n’inshundura eshanu.

Abasivili bane kandi nabo barashimuswe nk’uko Pilo Mulindro akomeza yemeza. Ku Cyumweru, itariki 03 Gashyantare, nibwo ingabo za Congo zagabye igitero ku birindiro by’izo nyeshyamba, aho umuvugizi wa FARDC muri Ituri avuga ko imirwano yamaze amasaha agera kuri atanu.

Lt Jules Ngongo akaba avuga ko imirwano yaguyemo abantu 11 barimo inyeshyamba esheshatu, abasivili batatu ngo bishwe n’izo nyeshyamba, ndetse n’abasirikare babiri ba FARDC. Haravugwa kandi abantu benshi bakomerekejwe n’amasasu mu basivili n’abasirikare.

Izindi wakunda

Bwiza.com