bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda ruhakana ko u Burundi bwarwanyije itorwa rya Perezida Kagame ku kuyobozi bwa  EAC
Amakuru mashya Featured

U Rwanda ruhakana ko u Burundi bwarwanyije itorwa rya Perezida Kagame ku kuyobozi bwa  EAC

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb.Olivier Nduhungirehe yabeshyuje amakuru avuga u Burundi bwari bwanze gutora Perezida Kagame nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yateranye kuwa 1 Mutarama 2019 Arusha muri Tanzania yemeje ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame ari we ugiye kuyobora uyu muryango, asimbuye Perezida Museveni wa Uganda.

Ikinyamakuru The Eastafrican cyatangaje ko umuntu wa hafi mu bunyamabanga bw’uyu muryango  utaratangajwe amazina yavuze ko u Burundi bwarwanyije ko u Rwanda rwayobora EAC.

Uburundi ngo bwavugaga ko u Rwanda rudakwiye kuyobora uyu muryango kandi ibibazo by’igihe kirekire bufitanye n’u Rwanda bitaravugutirwa umuti.

Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko aya makuru ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Ati “ Mu by’ukuri sinumva ukuntu Magubira[umunyamakuru wanditse inkuru] yabaye umunyamakuru ariko ibi ni ibinyoma. Umunyamakuru akwiriye kwandika amakuru yagenzuye, aho kwandika ibije mu mutwe. Ubwo igitekerezo cyo gushyiraho PK [ Paul Kagame] ku buyobozi bwa EAC cyatangagwa, Visi Perezida w’u Burundi [Gaston Sindimwo] yahise acyemera!”

Nduhungirehe yemeza ashimitse ko ibitangazwa na The Eastafrican ari ibinyoma kuko nawe yari muri iyi nama bityo ko ibyabaye byose yabyiboneraga n’amaso.

Ati “ Banyamakuru ba The Eastafrican, uru ni urugero hafi ya ntarwo rw’itangazamakuru! Ni gute mwakwandika ibinyoma nk’ibi? Nari muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu, ingingo ivuga ku buyobozi bwa EAC ntiyamaze n’umunota. Abakuru b’ibihugu bose uko ari batanu  n’izindi ntumwa bashyigikiye PK [Paul Kagame] nk’umuyobozi mushya.”

Amb. Nduhungirehe ashimangira ko abakuru b’ibihugu bigize EAC batanze ibitekerekezo ku ngingo y’umuyobozi mushya w’uyu muryango kandi ko indi mvugo ivuga ko habaye ukutavuga rumwe kuzamuwe n’u Burundi ari ikinyoma.

N’ubwo Nduhungirehe avuga ibi, ikinyamakuru The Eastafrican kivuga ko habaye impaka ndende ku kuba Perezida Kagame yayobora EAC. Ibi ngo byatumye igihe inama yari kurangirira gihinduka aho byari biteganyijwe ko irangira saa munani z’amanywa ahubwo ikageza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibi bivuze ko hiyingereyeho amasaha ane higwa ku busabe bw’u Burundi, ingingo Nduhungirehe ahakana yivuye inyuma nk’umuntu wari uhari, yemeza ko nta n’umunota byatwaye abari muri iyi nama.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza ntiyatabiriye iyi nama.Uyu mukuru w’igihugu mu Kuboza 2018 yari yasabye Perezida Museveni ko hazaganirwa by’umwihariko ku bibazo igihugu cye gifitanye n’u Rwanda.

Byagaragaye ko ubusabe bwe butahawe umwanya. Ni mugihe kandi iki gihugu gikomeje kugenda biguru ntege muri gahunda za EAC zinyuranye zirimo gutanga umusanzu usabwa buri munyamuryango.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com