bwiza.com
Amakuru Politiki

Uganda: Visi Minisitiri w’Intebe Gen. (Rtd) Moses Ali arashinjwa gukorana n’inyeshyamba

Visi Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Uganda, Gen. (Rtd) Moses Ali, yatunzwe urutoki ashinjwa kugira aho ahuriye n’umutwe ukomeje gutera ubwoba no gutuma abaturage bata ibyabo ahitwa Apaa, mu Karere ka Amuru, ibintu bikekwa ko bishobora kongera kubyutsa imitwe y’inyeshyamba mu majyaruguru y’igihugu.

Mu 2015, nibwo Guverinoma ya Uganda yagaragaje imbibi hagati y’akarere ka Amuru n’aka Adjumani hirengagijwe imyigaragambyo y’abaturage bo muri Amuru.

Abayobozi ba Amuru bakaba bavuga ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’abaturage bo muri Adjumani kandi imbibi zikigizwa imbere muri Amuru.

Kuva ubwo, aka gace kagiye kaberamo amakimbirane yaranzwe n’impfu, kwangiza imitungo no kuva mu byabo kw’abaturage.

Mu ruzinduko rwari rugamije kumenya ukuri rwari ruyobowe n’ikigo gishinzwe ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka n’imicungire yabwo (PELUM) ku bufatanye n’ikitwa VOICE, hagaragaye ko impamvu yo kuva mu byabo kw’abaturage guterwa n’ibitero byateguwe bivugwa ko bituruka mu cyerekezo cy’akarere ka Adjumani.

Abagaba ibitero ngo bakaba barangwa n’ubugizi bwa nabi bakorera abagore, abana, urubyiruko batirengagije n’abafite ubumuga, ugasanga baratwika amazu, bakangiza imyaka n’imirima.

Iyi nkuru dukesha Chimpreports ikaba ivuga ko inzu 47 zatwitswe kuwa 03 Mutarama no kuwa 17 Mutarama 2019, mu gihe izindi 8 zatwitswe kuwa 23 Mutarama 2019.

Abari muri uru ruzinduko bati: “Twaje kumenya tubikesha abayobozi b’ibanze n’inzego z’umutekano ko aba batera bagenda mu dutsiko tw’abantu bane n’icumi bafite imipanga, imigozi, imiheto n’imyambi n’ibindi bikoresho bityaye.”

Gen Moses Ali yatunzwe urutoki

Umuntu wizewe wavuganye n’iri tsinda ryari ryagiye gushaka ukuri utarifuje ko amazina ye atangazwa, ngo yababwiye ko Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda wari washinzwe gushaka igisubizo cya Apaa na Amuru ntacyo akora kuko abakora ubwo bugizi bwa nabi bubaha umwungirije, Gen. Moses Ali.

Uyu akaba yaravuze ko Rugunda na cabinet ye babuze icyo bakora batinya kurakaza Moses Ali wigeze kuba umuyobozi w’inyeshyamba.

Gen Moses Ali w’imyaka 79, bivugwa ko akomoka mu Karere ka Adjumani ndetse akaba ari umwe mu batunze ubutaka bunini muri West Nile, yigeze kuyobora umutwe wa Uganda National Rescue Front (UNRF) mu myaka ya za 80 mbere yo kwinjizwa muri Guverinoma ya NRM na Perezida Museveni binyuze mu masezerano y’amahoro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com