bwiza.com
Amakuru Imikino

Bigirimana Issa arahigira kuzatsinda igitego mukeba wabo, Rayon Sports

Rutahizamu mu ikipe ya APR FC, Bigirimana Issa arizeza abafana b’iyi kipe ko ubwo bazaba bakina na mukeba wabo, Rayon Sports, azamutsinda igitego.

Mu birori byo gushimira abakinnyi ba APR FC begukanye igikombe cy’Intwari, ku Cyumweru tariki ya 3 Gashyantare 2019, nyuma yo gutsinda mukeba wayo, Rayon Sports igitego kimwe ku busa, nibwo Issa yavuze ikimuri ku mutima.

Yagize ati “Ndagira ngo nizeze abakunzi ba APR FC ko nzabatsindira igitego Rayon Sports mu mukino wo kwishyura wa shampiyona”.

Uyu mukinnyi yanaboneyeho akanya ko gushimira ikipe ya APR FC n’ubuyobozi bwayo ku bw’urukundo bamugaragarije, agira ati “Ndagira ngo nshimire cyane abayobozi ba APR FC kuba baramfashe nk’umwana aho kumfata nk’umukinnyi, baramfashije cyane, bamfashije ibintu byinshi cyane, kuri njyewe APR FC ni umuryango wa kabiri nyuma y’uwo mvukamo”.

APR FC yegukanye igikombe ku bw’igitego kimwe cyabonetse ku makosa ya Rutanga Eric watakaje umupira hafi y’izamu, wafashwe na Issa Bigirimana awohereza mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports, uhura na Nshuti Dominique Savio ahita afungura amazamu atyo.

Bigirimana Issa uhigira kuzatsinda Rayon Sports

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!